Home Amakuru y'ibanze Muri iki gihe cya Coronavirus , Ntitwari dukwiye kugaburira inyamaswa mbere y’uko tugaburira abantu bagenzi bacu – Umuyobozi w’amatorero Bishop John Rucyahana

Muri iki gihe cya Coronavirus , Ntitwari dukwiye kugaburira inyamaswa mbere y’uko tugaburira abantu bagenzi bacu – Umuyobozi w’amatorero Bishop John Rucyahana

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Mu kiganiro umuyobozi w’amatorero mu Rwanda[ Bishop John Rucyahana] yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu taliki 31 Werurwe 2020 yavuze ko “ Ibintu byahungabanyije umutekano w’Abanyarwanda ,ariko abanyarwanda kubera ubumwe bwabo nishyaka bagiraga, cyane cyane no kumenya agaciro kicyo barwaniriraga  , igihugu cyabo no kudatsimburwa kwabo , bashyiraga hamwe muri ibyo biza byabaye mu mateka y’u Rwanda .

Abanyarwanda bakongera bakabaho , byatwaraga abantu rimwe na rimwe abantu bagapfa . Ubushita bwishe abantu,  inzara yagiye yica abantu abandi bakimuka ahobari ariko bakaguma mu Rwanda .U Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo ariko rukagira uko rwifata mu bibazo rugakomeza rukaba u Rwanda .

Bishop Rucyahana ati “  Rukagwiza agaciro rukagwiza ubukungu bwarwo n’imipaka yarwo.Icyo navuga rero ndahumuriza abanyarwanda ,ahubwo turabasaba ubumwe bwacu tubugire isoko n’imbaraga tuvomamo , uko twamenya uko twifata twikura muri iki kibazo . Twumvira amabwiriza duhabwa n’abayobozi bacu dushima .Icyo nicyo gikuru cyane , ntidukwiye kujya ducibwamo wa mugani ngo twambaye ikirezi ntitwamenya ko  cyera.

Bishop Rucyahana yakomeje avuga ko bamwe babara kurusha abandi bitewe nuko bifata mu bibazo . ati “ abanyarwanda iteka ryose bamenyaga ko umunyarwanda ari imbaraga kandi ko ari urugingo rwa mugenzi we ,ni nacyo cyatumaga abanyarwanda banambiraga kurengera igihugu , bakanambira gukiza ibitero mu gihugu kuko babonaga ko kubura umunyarwanda ari ukubura ingabo ,kubura umunyarwandakazi ari ukubura umubyeyi , kubura umwana n’umusore ari ukubura ejo hazaza .

Abanyarwanda bari babibizi neza nicyo cyatumaga barinda umuntu wese barinda icyorezo  bagakora iyo bwabaga. Kubona abayobozi batugira inama batubwira bati ni mwirinde ni mukarabe mwikwegerana mwikora ingendo zitaringombwa ni mugume mu rugo .

Icyo turicyo abo turibo ubumwe bwacu butubera isoko yo kugira imbaraga zo kunesha ibidutera byaba ari izi ndwara zibyorezo ndetse bishobotse mwe mukiri bato n’urubyiruko rwacu n’abahanga b’ I Rwanda , ndabashishikariza no gukora ubushakashatsi bwatuma mu gihe kiri imbere ahangaha  cyaba gito cyangwa kirekire cyaba uko mwakita kose.

Abana  bacu babanyarwanda , abanyarwanda babahanga bacu bari bakwiye kuba aribo bavumbura imiti izarengera isi , ubu tugeze mu bihe bikomeye aho buri munyarwanda wese afata inshingano afata ingamba kugirango yirinde arinde mugenzi we arinde urugo rwe .Arinde umugabo we ,arinde igihugu cye .

Yakomeje avuga ko inzego zituyobora mu gihugu ko arizo  zibwira abanyarwanda aho bari hose baba barwaye baba ari bazima ko bemerewe gutaha iwabo mu Rwanda rukabakira .Aho igihugu kibura abantu 800 bapfa si abarwayi ni abapfa. Mu masaha 24 buri munsi , urumva ko ari ikintu atakwifuriza u Rwanda kubamo .

Kandi yakomeje yibutsa abantu bafite  amafranga menshi muri iki gihe cya korana ko bwa bumwe bwacu buramuhamagarira gufasha wa wundi ugiye kurara ubusa .

Ati “ dufite abanyarwanda n’abanyarwandakazi bari batunzwe no gukora nyakabyizi ,gukorera icyo barya bakirarira , ariko ubungubu bari mu mazu yabo , ntibakora  ntibagomba kwicwa ni nzara , kuko ntitugiye gukiza abapfu ba Coronavirus  tubone abapfu binzara kandi dufite ibyo turya tukagira ibyo dusagura  hari nabashobora no kugira ibyo barya ibisagutse  bakabiha ingurube cyangwa bakabiha ihene nubwo ari izabo , ariko ntitwari dukwiye kugaburira inyamaswa mbere y’uko tugaburira abatu bagenzi bacu.

Iyo urwanira ukuri , iyo urwanira gucungura abawe  ukuraho akarengane n’umubabaro icyo gihe uranesha , turibuka urupfu twapfushije abacu n’ubwo duhanganye ni kindi cyorezo cya  Coronavirus gishobora kwica abandi banyarwanda , ntabwo rero wareka icyo uricyo ntabwo wareka amateka kuko amateka yacu niyo atugira abo turibo .

Kandi Bishop Rucyahana yatanze n’ubutumwa bujyanye no kwibuka kunshuro ya 26 .  Yagize ati “ Ubu turarwana turi mu mbaraga zadukuye muri ayo mateka .Ari abacu twibuka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi , ari umubabaro n’agaciro gake twanyuzemo twarwanye nako tukaba  twubaha agaciro n’ubwo turwana na Corona tugomba kwibuka n’ubwo waba uri muri salo  kwibuka kuba ku umutima kwibuka si amateraniro , gusenga amasengesho yumvikana ni ukuniha ko mu mutima  w’umuntu .

You may also like

Leave a Comment