Home Amakuru y'ibanze Nyagatare:Pasiteri Mutabazi usengera muri Zion Temple yavuze uko bari kwitegura Pantekote(soma birambuye)

Nyagatare:Pasiteri Mutabazi usengera muri Zion Temple yavuze uko bari kwitegura Pantekote(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kuri uyu wa gatanu Pasiteri Mutabazi usengera mu itorero rya Zion Temple Nyagatare yagatangaje uburyo bari kwitegura umunsi mukuru utwibutsa uburyo mwuka wera yamanukiye abigishwa be ariwo bita Pantekote.

Umunsi mukuru wa Pentekote rero uzaba kuri iki cyumweru taliki ya 9,aho abakiristo benshi bo ku isi yose bazaba bateraniye ahantu hatandukanye bizihiza uno munsi ukomeye cyane mu myemerere yabo.

Aganira n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Pasiteri Mutabazi yasobanuye neza uburyo barimo bitegura uno munsi mukuru wa Pantekote ariko kandi banisuzuma maze umuntu wese akibaza niba Umwuka wera hari icyo ahindura muri we.

Yagize ati:”mu kwitegura Pantekote,icya mbere ni uguhinduka kugirango Mwuka wera adushyire ku rufatiro.Abakiristo rero barisuzuma bakiyinira maze umuntu wese akibohora akibaza niba umwuka w’Imana hari icyo ahindura muri we”.

“Ntago twaba twitegura kurya no kunywa gusa ahubwo turitegura no kwongerwa Imbaraga.Mu rusengero i wacu rero barimo baritegura kugirango uwo munsi bazongere bambare imbaraga za Mwuka wera”.

Pasiteri Mutabazi  nyuma yo gufungwa k’urusengero yayoboraga ubu akaba asigaye asengera mu itorero rya Zion Temple rya Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.

You may also like

Leave a Comment