Home Amakuru y'ibanze Nyakwigendera Padili Innocent RUKAMBA yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro

Nyakwigendera Padili Innocent RUKAMBA yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, ribika urupfu rwa Padili Innocent Rukamba, rigasoza rivuga ko igihe cyo guherekeza bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021 yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’umuryango.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bitewe n’icyorezo cya Corona Virus, ukaba wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma, hakurikiraho igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa diyosezi ya Kibungo, aho hibanzwe ku mateka yaranze ubuzima bwa Nyakwigendera ubu yari akiri ku isi y’abazima.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal kandi yavuze ko Padri Innocent ubwo yari akiri ku isi y’abazima, yifuzaga kandi agahorana inyota yo gukora icyo Imana ishaka ndetse bikaba ari nabyo byatumye yiha Imana, agakora umurimo we ashinzwe neza.

Ati” urupfu ntiruzaherana abantu kuko yezu yarutsinze. Hari umuririmbyi ujya uririmba indirimbo za noheli akagira ati” umuntu ntazongera kugerwaho n’urupfu kubera nohel( A man will live forever and ever because of Christmas day). Innocent rero nawe akiri muzima ntabwo yahwemye gukora ugushaka kw’Imana cyane ko yahoranaga iyo nyota, ndetse bituma yiha Imana.”

Abihaye Imana bakoranye nawe umurimo w’iyogezabutumwa, bavuga ko inzira ya muntu ari urupfu ariko ko rutazamuherana kuko Yezu kirisitu yarutsinze. Bavuze ko ubuzima bwe, padiri Innocent, yagize umwete n’umuhate wo gukora icyo Imana ushaka, bityo bamwifuriza iruhuko ridashira no gutura iruhande rwa Nyagasani ubuziraherezo.

Umuhango wo gusezeraho bwanyuma Padiri RUKAMBA Innocent, wabereye muri Diyosezi ya Kibungo, aho witabiriwena bamwe mu bihayimana ndetse n’abandi bake bo mu muryango we.

 

You may also like

Leave a Comment