Home Amakuru y'ibanze Nyamirambo -Biryogo : Ikirere cyafungutse kubera umuramyi- Akiba Viateur.

Nyamirambo -Biryogo : Ikirere cyafungutse kubera umuramyi- Akiba Viateur.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Igitaramo cy’umuhanzi Akiba Viateur  cyabereye mu Itorero rya EAR St Etienne  mu Biryogo ku cyumweru taliki 21/7/2019 guhera saa 15h30pm , doreko habonetsemo urubyiruko rwemeye kwakira   Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Uyu muhanzikazi yari afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye barimo  Danny Mutabazi , Kagame Manzi , The Pink ,Satura , na Eddy Mico waje kumushyigikira[…].

Uyu muhanzi Akiba Viateur benshi ntabwo bazi izina rye cyane mu ruhando rw’ umuziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda ariko akaba yagaragaje ko afite ubuhanga ndetse n’Impano . Byerekanye ko hari impano nyinshi hano mu Rwanda bigaragara ko mu gihe zahabwa umwanya zagirira benshi akamaro.

Akiba  wateguye icyo gitaramo, yatangaje ko yanyuzwe n’imigendekere y’igitaramo cye ndetse akaba ‘yahaye Imana icyubahiro ku bw’ibyo yamukoreye by’umwihariko ayishimira kuba habonetse abantu bakiriye agakiza.’

Muri uwo mugoroba udasanzwe waranzwe n’ibyishimo ku bakunzi b’umuziki wa Gospel wari uyobowe na Gilbert Gatete ndetse Issa Noel Kalinijabo.

Akiba yanavuze ko agiye gukora birushijeho kugira ngo azakomeze kuramya Imana ndetse ashimira byimazeyo Itorero rye , Sky entertainment group iyobowe na Gwakaya yamufashije muri uru rugendo rukomeye ndetse n’umuryango we.

Muri iki gitaramo abantu bashimye imyitwarire y’itsinda  ribyina drama “ Gospel Proclaimers Drama”, bagaragaje ko bashoboye .

Hagaragayemo ubudasa kuko abitabiriye iki gitaramo babashije kunywa icyayi kandi nta mafranga basabwe .

Iki gitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa mu nani zuzuye cyatangiye gikerewe , kuko byagaragaye ko bagumye gutegereza abantu kuko umubare mwishi wahageze ukerewe .

Umuhanzi Simon Kabera wari uteganyijwe ko nawe agaragara muri iki gitaramo ntabwo yabashije kuhagera , doreko yarategerejwe n’imbaga  .

Ugereranyije n’igitaramo cyitabiriwe n’abantu bari hagati y’amagana tatu, gusa ubwitabire bwari bwiza ugereranyije n’umubare urusengero rwakira.

Ikirere cya Biryo.

MC Gilbert Gatete.

 

Umuhanzi  uzwi ku izina rya Satura.

Umuraperi The Pink yafatanyije na Eddy Mico Mundirimbo bahuriyemo.

Umuhanzi Akiba wateguye igitaramo .

Mubyishimo bidasanzwe.

inkweto umuhanzi Akiba yari yambaye.

You may also like

Leave a Comment