Home Amakuru y'ibanze Nyarugenge: Abanyeshuri biga kuri G.S Sainte Famille, bakoze igisa n’imyigaragambyo

Nyarugenge: Abanyeshuri biga kuri G.S Sainte Famille, bakoze igisa n’imyigaragambyo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwitiriwe umuryango mutagatifu(Groupe Scolaire Saint Famille) biga mu mwaka wa Gatatu w’ikiciro rusange, bakoze igisa n’imyigaragambyo beteragura amabuye hejuru bishimira ko bakoze ikizamini cyanyuma gisoza umwaka bakaba bategereje ikizamini cya leta.

Nyuma yo guteragura aya mabuye ndetse amwe akagwa kumabati bigatuma abandi banyeshuri bari bari mu mashuri basohoka kuza kureba ikibaye, ubuyobozi bwagerageje kubihosha ariko biranga kugeza ubwo hitabajwe inzego z’umutekano zirimo na Polisi yaje guhosha uru rugomo.

Ibi byabaye ahagana saa Sita n’igice zo ku wa 17 Kamena 2021, ubwo aba banyeshuri bari basoje ikizamini maze bakishima cyane, bigera aho bategura gukora ikintu bahurizaho bahitamo gutera amabuye mu kirere ndetse aza no gukomeretsa umwe muri bo.

Uru rugomo rw’aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n’imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

Nkuko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yabitangarije Igihe.com, yemeje ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n’umwe wakomeretse.

Ati “ Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw’abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by’umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n’abandi bari basohotse.”

Yakomeje avuga ko polisi yahise ihagera anashimangira ko aba bana bose bahise batumwa ababyeyi kubera imyitwarire mibi bagaragaje. Hari amakuru kandi avuga ko hari umwe muri aba banyeshuri warumye umwe mu bayobozi.

Ibi byakozwe n’aba banyeshuri biga mu kiciro rusange bishimira ko bagiye kujya mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, bikunze gukorwa n’abanyeshuri basoje ikizamini cya leta, aho usanga bamwe bandika ku myambaro y’ishuri baba bambaye bavuga ko batazongera guhura nayo ndetse hakaba n’abakora ibikorwa by’urugomo bisa n’ibyakozwe n’aba bana bari bataranakora ikizamini gisoza icyiciro rusange.

Amwe mu mabuye bateraga hejuru akagwa no ku mabati.

You may also like

Leave a Comment