Home Amakuru y'ibanze Nyarugenge-Uburezi: Animateri ushinjwa gukubita Abana mu buryo bukomeye, yatawe muri yombi

Nyarugenge-Uburezi: Animateri ushinjwa gukubita Abana mu buryo bukomeye, yatawe muri yombi

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo gushinjwa gukubita Abana mu buryo bukomeye agahita atoroka, Animateri wo mu ishuri ryisumbuye rya Saint Andres yatawe muri yombi kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021.

Nkuko byatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), uyu muyobozi ushinzwe gukurikirana Abanyeshuri mu kigo cya Saint Andres, Habakwizera Antoine Marie Claret yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita mu buryo bukomeye Abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Abana bakubiswe na Animateur bagakomereka.

Uyu Animateri ufite imyaka 39 y’amavuko yakubise abana bafite imyaka 14 na 12 y’mavuko bazana imibyimba igaragarira amaso mu mugongo. Abantu batandukanye babonye ibyabaye bavuze ko bidakwiye kuba umuyobozi yakubita umwana bene kariya kageni, bavuga ko akwiye kubihanirwa.

RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy’amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.

Abana bakubiswe ni abiga mu mwaka wa mbere.

Habakwizera wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uhohotera abana.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Inkuru bijyanye

Nyarugenge-Uburezi: Animateri wo muri Saint Andrés arashinjwa gukubita Abana muburyo bukomeye

You may also like

Leave a Comment