Home Amakuru y'ibanze Nyarugenge-Uburezi: Animateri wo muri Saint Andrés arashinjwa gukubita Abana muburyo bukomeye

Nyarugenge-Uburezi: Animateri wo muri Saint Andrés arashinjwa gukubita Abana muburyo bukomeye

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kimwe mu bigo bikomeye mu mujyi wa Kigali ndetse gikunze kuvugwaho kwigisha cyane, Saint André iherereye mu karere ka Nyarugenge, haravugwa umuyobozi uhohotera Abana abakubita.

Mu mafoto yafashwe n’umunyakuru w’ikinyamakuru Tariffa, agaragaza Abana babiri barimo umuhungu ufite imyaka 12 y’amavuko n’umukobwa w’imyaka 14, bafite imibyimba y’inkoni bavuga ko bakubiswe n’umwe mu barezi babo(Animateur).

Nyuma yo gukubita aba bana bakabyimbirwa, uyu murezi yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo abazwe ibyo yakoze byafashwe nko guhohotera aba bana biga mu mwaka wa mbere w’Amashuri yisumbuye muri iki kigo.

Abana bakubiswe na Animateur agahita atoroka.

Padiri Faustin Nshubijeho yabwiye Taarifa ko atakwemeza niba ibyo Animateri yakoze byakwitwa guhohotera kuko atari byo ashinzwe, ahubwo ngo icyo yavuga ni uko icyo mwarimu yakoze ari uguhana abana nk’umurezi wabo.

Avuga ko iby’uko yahohoteye bariya bana ari ikintu cyemezwa n’ubugenzacyaha. Abajijwe niba animateri yari amaze igihe akora muri kiriya kigo, Padiri Faustin Nshubijeho yavuze ko uriya mukozi yari amaze igihe aharerera.

Si ubwa mbere ibigo by’Abihayimana bivugwamo Abayobozi bakubita abana bagakomereka, kuko ibintu nk’ibi biheruka kuvugwa mu kigo cya Mere du Verbe Kibeho, aho byavugwaga ko umwana yakubiswe n’abayobozi akangirika amatwi.

You may also like

Leave a Comment