Home Mu Mahanga Nyuma yo guhunga itotezwa ahorwa kuba umukristo, akomeje gutotezwa no muri Egiputa aho yahungiye

Nyuma yo guhunga itotezwa ahorwa kuba umukristo, akomeje gutotezwa no muri Egiputa aho yahungiye

by Divine Mbabazi
0 comment

Nyuma yo guhunga ava muri Sudani, ubwo ubuyobozi bwamutotezaga ndetse bugashaka no kumwica, umukristu w’umunya Sudani, Al Hadi Izzalden Shareef Osman, akomeje guterwa ubwoba muri Egiputa aho yahungiye.
Uyu mugabo w’imyaka 40 avuga ko Abayisilamu atazi mu murwa mukuru wa Egiputa, Cairo, batangiye kumutera ubwoba umwaka ushize bamuhora kwizera Kristo.

Al Hadi Izzalden Shareef Osman yabwiye ikinyamakuru The Morning Star cy’i Cairo ati, “Ubuzima bwanjye buri mu kaga gakomeye kuko umutekano wanjye ntawizeye muri iki gihugu.”
Avuga kandi ko yoherejwe ubutumwa bwinshi mu buryo bwa SMS, Whatsapp, ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ubw’amagambo yagiye abwirwa. Osman avuga ko ku itariki 15 Kanama 2018, abantu batazwi bateye inzu ye, barayisahura ndetse batwara n’icyangombwa cye cy’urugendo.
Mbere yo guhunga, Osman yari umunyamakuru muri Sudan ndetse yigeze no guhabwa igihembo kubera inkuru yanditse. Avuga ko yavuye i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudan muri Mata 2014 nyuma y’uko urwego rw’ubushinjacyaha rwa Sudan rwamushinje icyaha cyo kugambanira idini, gihanishwa urupfu muri Sudan.

Ubwo yari atarahunga, polisi ya Sudan yamufatiye mu mujyi wa Khartoum, bamufunga mu ibanga aho bamutoteje ibyumweru bitatu ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku kuboko kwe kw’ibumoso.

Ubwo yategekwaga kuzajya ajya ku biro bya Polisi buri munsi, Osman yaratotezwaga buri gihe bamusaba gusubira muri Islam ariko arabyanga kuko yababwiye ko gupfa ari umukristo bimurutira kubaho ari umuyisilamu.
Osman yabwiye The Morning Star News ati, “Umunsi umwe ni bwo bambwiye ko bari bunyice nintasubira muri Islam, nahise mpunga ngo nkize ubuzima bwanjye.”

Osman avuga ko yatangiye gusoma Koran byimbitse muri 2005 nyuma y’uko yari amaze gusoma ibyerekeye Yesu muri Bibiliya.

“Natangiye gusoma njyenyine, ngereranya Bibiliya na Koran. Nasanze hari ikibazo Imana yo muri Koran isaba abayisilamu kwica mu izina ryayo ifite ikibazo.” “Nakomeje gutekereza kuri iyi Mana cyane, maze umunsi umwe Yesu arambonekera nijoro. Nagize ubwoba bwinshi cyane ariko ambwira ko ntakwiye gutinya.”

Osman avuga ko nyuma yo kumenya ko yavuye muri Islam, umuryango n’inshuti ze bamutereranye. Nyuma yo guhungira muri Egiputa ariko, naho ubuzima ntibwigeze bumworohera kuko n’igihe yabonaga akazi akabana n’inshuti ze z’abanya Sudani, baramwirukanaga nyuma yo kumenya ko ari umukristo.Osman yasabye abakristo hirya no hino ku isi kumusengera kugira ngo akomere mu kwizera n’ubwo ari kurwanywa bikomeye.

You may also like

Leave a Comment