Home Indirimbo Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

 

Umusore n’inkumi b’Ababanyarwanda bishyize hamwe bakora itsinda, basubiramo indirimbo ya James na Daniella yitwa Nzakugezayo. Ubusanzwe uyu musore witwa Kwizera Patrick na Irasubiza Elyse ni Abanyeshuri biga mu gihugu cy’ubuhinde, ariko kandi bakaba bakunda kuramya no guhimbaza Uwiteka.

Mu kiganiro bagiranye na Isezerano.com, bavuze ko icyabateye gusubiramo iyi ndirimbo, ibizwi mu ndimi z’Amahanga nko gukora Cover, ngo ni uko bayumvise bakayikunda, ndetse bagakunda amagambo n’injyana biyikoze. Bavuga ko bumvise imbaraga muri bo ndetse bahitamo kumvira Imana kuko yashakaga kobatangaza amagambo yayo, binyuze mu gusubiramo iyi ndirimbo.

Elyse yagize ati” iyi ndirimbo twarayumvise, hanyuma dukunda amagambo ayigize, njye na mugenzi wanjye rero kuko ubu tuzi icyo Imana idushakaho duhita tuyisubiramo kandi abantu bari kuyikunda cyane. Ntabwo ari iyi yonyine twakoze kuko hari n’izindi nyinshi twagiye dusubiramo, kandi Abanyarwanda bazazikunda.”

Ubwo basubiragamo iyi ndirimbo, amagambo yaririmbwe na Daniella yose yasubirwagamo na Elyse, naho ayaririmbwe na James yose akaririmbwa na Patrick. Ni amagabo aryoheye amatwi, kuko hari aho bagira bati” Ndi umushumba mwiza ukunda intama ze, uzikunda kandi azipfira, utabura n’imwe yahawe, nzabana nawe, nsohoze icyo natangije, nzarinda agakiza kawe nzakugezayo amahoro”.  Usibye ayo magambo kandi hari namdinarimo agira ati”imvura na Sherg bitamanukira ubusa bigasohoza icyo natumye, nkaswe isezerano naguhaye ubwo wizeraga icyo nameneye amaraso ko nzakugezayo amahoro.”

Indirimbo “Nzakugezayo” ya Daniella na James, ni imwe muzasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, ikaba kandi iri no mu ndirimbo ziri gukundwa n’abatari bake, kuko kugez ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana kuri YouTube Channel yabo. Uku gukundwa kwayo rero ni nako kwakuruye uyu musore Patrick ndetse n’uyu mwali Elyse ukoresha amazina ye y’umuziki nka Fillete.

Aba bombi bavuga ko inzozi zabo ai uguhanga indirimbo ziramya kandi zikanahimbaza Imana, kuko babibona nk’umuhamagaro wabo, bityo bagasaba Abanyarwanda kubashyigikira no kubafasha kugira ngo bakomeze ubu buhanzi bwabo. Bavuga ko na nyuma y’Amasomo, bazakomeza gukora umuziki by’umwihariko indirimbo zaririmbiwe Imana.

Ushaka kureba indimbo yabo wakanda kuri iyi link.

You may also like

Leave a Comment