Home Inyigisho Nyuma yo gukurwa muri uyu mubiri hari ubundi buzima-Impuguke mu ijambo ry’Imana Samuel Ntibayizi(soma birambuye)

Nyuma yo gukurwa muri uyu mubiri hari ubundi buzima-Impuguke mu ijambo ry’Imana Samuel Ntibayizi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Mata 2019,Impuguke mu ijambo ry’Imana samuel Ntibayizi yatangaje ko nubwo abantu bose batabyemera kimwe ariko ko nyuma yo gukurwa mu mubiri  ko hari ubundi buzima.

Ibi abitangaje mu gihe abakiristo bose bahamya ko batazaheranwa n’urupfu,ariko hakaba n’abandi bavuga ko abapfuye batunganye bazongera kuzukana n’imibiri yabo ku munsi w’imperuka y’isi.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano.com  yagiranye n’impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yasobanuye byimbitse aho umuntu ajya amaze gupfa ndetse n’ubuzima butandukanye ahagirira.

Yagize ati :”Bibiliya Itubwira ko abapfuye batizera bajya i kuzimu.Ikuzimu ni ahantu h’icuraburindi riri mu cyobo kirekire cyane kitagira iherezo,aha ni ahantu habi cyane hacwekereye kandi imibereho yaho ni mibi cyane kuburyo abariyo ntacyizere bagira cyo kwongera kubona umucyo .Aha akaba ari naho Satani yibera” .

“Naho abizera Yesu Kristo bo iyo bapfuye roho zabo zijyanwa muri Paradizo y’Imana ,aha ni ahantu heza cyane bajya kuruhukira imiruho n’imihati bagiriye mu isi(Luka 23 :43).Mu gihe cya Yesu Abasadukayo nibo bonyine batemeraga izuka ry’Imibiri y’abantu,ariko imbaga nyamwinshi y’Abayuda harimo n’Abafarisayo bakemera ko roho y’umuntu idapfa kandi ko n’imibiri y’abantu izazuka(Matayo 22)”.

“Aho Yesu yamariye kuzuka mu bapfuye, abagishwa be barushijeho kwemera ko abapfuye bazazuka.Intumwa Pawulo nawe ahamya iby’iryo zuka ahamya ko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse,bamwe muri mwe bavuga ko ntawuzuka,niba ntawe uzuka na Kristo ntarazuka(1korinto15 :12).Ariko noneho Kristo yarazutse niwe muganura w’abasinziriye(1Abakorinto15 :20),kuko Kristo ariwe muganura w’abazutse maze nyuma abakristo bakazabona kuzuka ubwo azaza(1Abakorinto15 :23)”.

“Muri make aya magambo atwigisha ko ubwo Kristo yazutse  koko ,atwizeza atyo ko n’abapfuye bazazuka.Iki nicyo kidutera ibyiringiro byo kuzabana nawe iteka ryose.Iki akaba ari nacyo gituma  twamamaza ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi”.

Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi ni umwigisha akaba n’umucukumbuzi mu ijambo ry’Imana(Theology) .Akaba anasengera mu itorero ry’ADEPR ,iyi nyigisho yibanze ku muzuko akaba ayitanze mu gihe twegereje Umunsi mukuru wa Pasika.

 

 

You may also like

2 comments

Hashimwe April 20, 2019 - 1:10 am

Yesu niwe twigiraho byose.

Reply
find this August 18, 2019 - 8:17 am

I just want to mention I’m very new to blogging and absolutely liked your blog site. Likely I’m planning to bookmark your blog post . You actually have impressive posts. Thanks a lot for sharing with us your blog site.

Reply

Leave a Comment