Home Amakuru y'ibanze Nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye byatumye ndirimba indirimbo yitwa “Wandemeye ishimwe mu mutima” -Babou Melo.

Nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye byatumye ndirimba indirimbo yitwa “Wandemeye ishimwe mu mutima” -Babou Melo.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Buri wese ashobora kugendererwa na Mwuka Wera akabasha guhimba , undi agahimba bitewe n’ibyo yabonye , undi akagendera ku ihishurirwa aba afite yahawe n’Imana.

Ariko uyu musore Bou Melo we yahimbye indirimbo bitewe n’ibihe yaramaze kuvamo . mu kiganiro yagiranye n’ Isezerano .com yatangaje inkomoko yindirimbo yitwa Wandemeye ishimwe yaturutse ahantu hakomeye amaze gusimbuka urupfu kuko niyo afata nk’indirimbo y’ibihe byose kuri we .

Babou Melo ati:’ Indirimbo mvuga ngo ni iy’ibihe byose yitwa Wandemeye ishimwe, ni indirimbo ifite ubuhamya, ni indirimbo nakoze mvuye mu bitaro nakoze impanuka ikomeye cyane nagiye mi bitaro aho ntabashaga kuvuga, mu gihe mbashije kuvuga simenye umuntu neza kandi ari umuntu dusanzwe tubana. Rero kuva mubitaro numvise ngomba gushima Imana.

Indirimbo korasi  iravuga ngo’’Wandemeye ishimwe mu mutima, ncitse intege uraza urandamira ni wowe ugena uko mbayeho Yesu nanjye si nzakuvaho’’ buri gihe iyo nyumvishije ntitaye kuri melody nitaye kukw’icuranze kumva amagambo yonyine anyibutsa aho Imana yankuye.

Nari nakoze impanuka  ya moto, ntago namaze mo igihe kinini mu bitaro  namaze icyumweru, ndwariye mu bitaro by’I Masaka, ntakibazo kinini nagize mubigaragara ariko n’Imana yonyine yandinze , kuko impanuka ukuntu nayibonye ahhha ! nyuma narakize  nakoze urugendo  mbaza umumotari nti uzi impanuka  yabereye aha naha naha uti urayizi ?  ati:’’ habera impanuka ahantu henshi, ndamubwira nti hoya  yabereye ahantu  runaka  ati :”Eeeh impanuka y’umusore uririmba, ati” yahise apfa.

Ndabyumva, gusa mubigaragarira amaso y’abantu byari byarangiye ariko Imana irandinda njya mu bitaro ntavuga ndeba abantu gutya gusa, maze nkiminsi ibiri cyangwa itatu nahise mvuga ariko umuntu si  mbashe ku mumenya, umuntu tubana buri gihe abantu duhorana nkabayoberwa neza.

Nyuma ibyo byose birarangira na gufwa rivunitse kandi naraguye mu mabuye akomeye.

Rero ndashima Imana cyane , imisni yokubaho ndifuza kuzayim,ara ndi mu rusengero  nkora umurimo w’Imana.

 

You may also like

Leave a Comment