Home Mu Mahanga Nzarinda mpfa ntiyumvishije uburyo COVID-19 yatumye nshyingura umugabo wanjye n’imfura yanjye ku munsi umwe-Josephine

Nzarinda mpfa ntiyumvishije uburyo COVID-19 yatumye nshyingura umugabo wanjye n’imfura yanjye ku munsi umwe-Josephine

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Pasitoro Nathaniel Slappey Sr wayoboraga itorero rya New St. Luke Missionary Baptist Church of Detroit n’umuhungu we Nathaniel Slappey Jr bishwe na Coronavirus mu minsi ibiri yegeranye.

Pastor Nathaniel Slappey Sr yapfuye tariki 30 Mata 2020, umuhungu we apfa hashize umunsi umwe gusa, tariki 2 Gicurasi 2020.

Itorero rya St. Luke Missionary Baptist ryatewe agahenda n’urupfu rwa Pastor wabo. Urupfu rwe rukimara gutangazwa tariki 1 Gicurasi 2020, itorero ryahise ryandika kuri Page ye ya Facebook ngo “Ejo hashize Pastor wacu Rev. Dr. Nathaniel Slappey yitabye Imana, ubu aruhukiye muu mahoro, agiye mu biganza bya Yesu ubuziraherezo.”

Mu magambo banditse kuri page ye ya Facebook bongeyeho ngo “yari umugabo w’ukuri, wumva abantu, kandi ntiyavaga ku ijambo iyo yabaga azi ko ari ukuri. Urukundo yakundaga itorero rya New St. Luke MBC, n’uburyo yakundaga abakristo baryo bose bizahora mu mitima n’intekerezo byacu iteka ryose.”

Abakristo bakomeje bagira bati Pastor Slappey turagushimira cyane mu myaka 50 wamaze mu itorero utwereka urukundo rukomeye, ukwizera, ubufatanye bukomeye no kutwigisha kwemera no kuyoboka Imana.

Ikibabaje kurushaho nuko hashize umunsi umwe gusa Pastor Slappey apfuye hahise haza indi nkuru mbi ivuga ko umuhungu we Slappey Jr nawe yitabye Imana.

Ibi byongereye umubabaro n’agahinda abakristo biri torero kuko bari batarakira urupfu rw’umushyumba wabo, mu kanya nkako guhumbya umuhungu we nawe aba arapfuye.

Itorero rikimara kubimenya ryahise risohora irindi tangazo rivuga ngo “Umuryango wa nyakwigendera Pastor Nathaniel Slappey n’Umuryango mugari w’itorero New St. Luke MBC wongeye kugira ibyago by’umuhungu wabo w’imfura Slappey Jr.

Iyi nkuru dukesha Christian today rivuga ko itangazo ryimenyesha urupfu rw’uyu muhungu wa pastor ryari ririmo amagambo akomeza umuryango usigaye rivuga riti “Ejo hashize Nathaniel Slappey Jr nawe yitabye Imana, kandi turabizi neza nawe kimwe na Se aruhukiye mu maboko ya Yesu ubuziraherezo.”

Itangazo rikomeza rivuga ngo “rwose mukomeze musengere umuryango wa Slappey wihangane kandi ukomere. Imana irashoboye.”

Itorero rya New St. Luke Missionary Baptist Church of Detroit ryavuze isengesho risaba Imana gushyiraho iherezo ku cyorezo cya Coronavirus rigira riti: “Mana imitima yacu iraremerewe kubera abarwayi benshi n’impfu nyinshi ziri guterwa na Coronavirus. Mana turagusabye iki cyorezo gishyireho iherezo, dukeneye igitangaza. Amen.”

Josephine umufasha wa Slappey yagize ati, “hazashira imyaka miliyoni ntariyumvisha uburyo nshyinguye umugabo wanjye n’umuhungu wanjye w’imfura ku munsi umwe.”

Ku itariki 11 Gicurasi 2020 nibwo habayeho gusezera ku murambo wa nyakwigendera Pastor Nathaniel Slappey Sr n’uwu muhungu we Slappey Jr.

Umurambo wa Pastor Nathaniel Slappey Sr n’uwu muhungu we Slappey Jr byashyinguwe kuwa kabiri, tariki 12 Gicurasi 2020.

Gusa bashyinguwe nabo mu muryango wabo wa hafi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Pastor Nathaniel Slappey Sr yapfuye afite imyaka 80 y’amavuko mu gihe umuhungu we Nathaniel Slappey Jr we yitabye Imana afite imyaka 49 gusa.

Pastor Nathaniel Slappey Sr na Josephine bari bafitanye abana 5, abuzukuru 6, n’abuzukuruza 4.

 

 

You may also like

Leave a Comment