Home Mu Mahanga ONU:Abayobozi ba AEM bahamagariye umuryango w’abibumbye kurinda ubwisanzure bw’amadini

ONU:Abayobozi ba AEM bahamagariye umuryango w’abibumbye kurinda ubwisanzure bw’amadini

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Abayobozi b’umuryango w’ivugabutumwa ku isi AEM barahamagariye Umuryango w’abibumbye ONU kurinda amahoro n’ ubwisanzure bw’amadini.

Ikinyamakuru cya Evangeliques.info kivuga ko mu nama ya 42 ya ONU yiga ku burenganzira bwa muntu yabereye I Geneve mu busuwisi yabaye mu cyumweru gishize, ariho aba bayobozi b’ivugabutumwa bagaragarije iki icyifuzo.

Mu ijwi rya Michael Mutzner-Saliby,Albert Hengelaar n’abandi bayobozi babiri  bahagarariye umuryango w’ivugabutumwa ku isi AEM(Alliance Evangeliques Mondiale) bavuze ku mategeko ashyirwaho n’ibihugu agahindura umunyabyaha umuntu ushaka kuva mu idini ajya mu rindi,ibi ko ari ukwangiza uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Bamaze kuvuga ibyabaye ku bakiristo benshi bahagaristwe kubera ibikorwa byabo by’ivugabutumwa,abahagarariye AEM basabye ubutegetsi bwa Nepal kuvanaho ibihano byo mu mwaka wa 2018,byatumye ibikorwa by’iyobokamana biba icyaha.

Bati:”Mu Buhinde,abayobozi ba politike bashyigikira ko abadafite ukwemera nkukw’abahindu badafite umwanya mu gihugu”

AEM yanahamagariye igihugu cya Algeliya ko cyakwemerera amatorero yafunzwe  mu mezi ashize kwongera gufungura agakora no gushyira iherezo ku kwanga idini y’abaporotesitani.

Umuryango w’ivugabutumwa ku isi AEM unerekana uko muri Centrafurika bimeze aho mu mujyi wa Birao hakiri udutsiko twitwaje intwaro.AEM kandi ishyigikiye umurimo wa gahunda ihuriza amadini kubana mu mahoro,ikaba inahamagarira umuryango w’abibumbye kuwushyigikira.

 

You may also like

Leave a Comment