Home Mu Mahanga ONU:Iyo abantu bagabweho igitero bahowe idini basengeramo abantu bose bacika intege-Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU

ONU:Iyo abantu bagabweho igitero bahowe idini basengeramo abantu bose bacika intege-Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye(ONU)Antonio Guterres yatangaje ko iyo abantu bagabweho ibitero bazira idini ryabo basengeramo, bica intege abantu bose.

Ikinyamakuru cya evangeliques kivuga ko yabitangaje mu nama yabaye muri uku kwezi kwa Nzeri ubwo yasobanuraga umugambi we wo kurinda ahantu hasengerwa, imbere y’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye”.

Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yakomeje avuga ko ahantu hasengerwa hagomba kuba umutuzo ndetse n’amahoro,ntihabe aho kumena amaraso n’iterabwoba.

Ati:”Ahantu hasengerwa ku isi hagomba kurangwa n’umutuzo n’amahoro aho kuba ahantu haba iterabwoba hakanamenerwa amaraso.Abantu b’isi yose bagomba kugira ubushobozi bwo kureba bakanashyira mu bikorwa imyizerere yabo mu mahoro”.

Uyu mugambi wo kurinda ahantu habera amasengesho ku isi watangiye nyuma y’ubwicanyi bwabereye mu misigiti  yo muri Christchurch no muri Nouvelle Zelande.Unatanga kandi ibigenderwaho kugirango bafashe ibihugu mu mbaraga zabyo kugirango barinde umutekano ahantu hasengerwa.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment