Home Mu Mahanga ONU:Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) António Guterres arasaba ko ahantu basengera harindwa(soma birambuye)

ONU:Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) António Guterres arasaba ko ahantu basengera harindwa(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Icyumweru kimwe habaye ubwicanyi mu gihugu cya Nouvelle Zelande bwabereye mu misigiti ibiri yo mu mujyi wa Christchurch,umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres yagiye mu musigiti wa Manhattan mu rwego rwo gufata mu mugongo abagezweho n’ibi byago.

Bivuzwe na Radiyo mpuzamahanga y’Abafansa RFI,umunyamabanga wa ONU António Guterres yavuze mu mbwirwaruhame ye yo kwifatanya n’abagezweho n’ibyo byago ko ONU yiteguye gufata ibyemezo bijyanye no gushyigikira  irindwa ry’ahantu hasengerwa ku isi.

Yakomeje agira ati :”ni inshingano zacu zo gushakira umuti ikibazo cy’abagenda babiba urwango,tugomba kugira icyo dukora ku buhezanguni uko busa kose bugambiriye kugirira nabi imisigiti,amasinagogi na za Kiliziya.Buri muntu agomba kugira ubushobozi bwo kureba no gushyira mu bikorwa imyizerere mu mahoro.Niyo mpamvu nasabye abahagarariye ONU bo mu rwego rwo hejuru kugirango hashyirweho umugambi wo kurinda ahantu hasengerwa”.

“Nasabye imiryango,abakuru b’amadidini n’ibihugu gufata ibyemezo bikumira iterwa ry’ahantu hasengerwa.Imisigiti n’ahantu hose hakorerwa amasengesho hagomba kuba amahoro kuko atari ahantu h’iterabwoba”.

Muri ubu bwicanyi bw’iterabwobwa bwakozwe n’umusore w’imyaka 28 ukomoka muri Austrariya bwabaye muri uku kwa gatatu  mu misigiti ibiri yo mu mujyi wa Christchurch muri Nouvelle Zelande bwahitanye abantu bagera kuri 50.

 

You may also like

Leave a Comment