Abasenyeri bo mu gihugu cya Pakistani bavuze ko ababyeyi b’abakiristo baha abana babo amazina ya kiyisilamu birinda ko abo bana bakorerwa  ihohoterwa ku mashuri bigamo.

Nkuko ikinyamakuru cya Christian today kibitangaza Musenyeri Samson Shukardin avuga ko ihohoterwa kuri ba nyamuke b’abana mu mashuri ya Leta ya Pakistani ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati:”Ba nyamuke b’abakiristo benshi bita abana babo amazina y’abayisilamu kugirango badashyirwa mu kato cyangwa se ngo babarobanure bashingiye ku idini bakomokamo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.Ahenshi abo bana bakorerwa ihohoterwa ni mu mashuri ya Leta”.

Abakomoka mu idini ya kiyisilamu bo mu icyo gihugu bemera ko Isilamu ari ryo dini ry’ukuri kandi ryuzuye, kandi agakiza gashingiye gusa kuri Korowani nk’igitabo gitagatifu.

Musenyeri avuga ko ba nyamuke b’abakiristo by’umwihariko bahora bafite ubwoba bwo kugabwaho ibitero no gutotezwa kubera ko abahezanguni bavuga ko abakristo bafatanije n’abantu bo mu burengerazuba.

Ariko si abakiristo gusa batotezwa muri iki gihugu kuko n’abayisilamu badafite ino myumvire baba baba bafite amahirwe yo kugabwaho ibitero nk’ibi.Uburezi ni urufunguzo rwo guhindura Pakistani nshya ariko imiryango myishi ntishobora  kubona uburezi bwiza ku bana babo.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment