Home Mu Mahanga Pakistani:”Ubukristo bwanjye ntibwigeze bucika intege nubwo nariraga nuzuye agahinda n’umubabaro muri Gereza”-Asia Bibi(soma birambuye)

Pakistani:”Ubukristo bwanjye ntibwigeze bucika intege nubwo nariraga nuzuye agahinda n’umubabaro muri Gereza”-Asia Bibi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umukiristokazi ukomoka mu gihugu cya Pakistani Asia Bibi yatangaje ko ubukristo bwe butigeze bucika intege igihe yari muri gereza ategereje igihano cy’urupfu nubwo yajyaga arira wenyine yuzuye agahinda n’umubabaro.

Mu kiganiro cye cya mbere akoze yatangarije Sunday Telegraph ko asaba Imana ko abantu bose bafunzwe bashinjwa ugutuka no gusebya idini  mu gihugu cye bafungurwa bakabona ubwigenge.

Yagize ati:”Ndasaba Imana ko abantu bose barebwa no gushinjwa icyaha cyo gutuka no gusebya idini bafungurwa bakagira uburenganzira bwabo kandi Imana ibafashe”.

Asia Bibi yakomeje abwira igihugu cye cya Pakistani ko cyakagombye  kugira ingamba zifatika zijyanye n’iperereza rikwiye mu gihe cyo gushyira mu bikorwa iri tegeko rijyanye no gusebya no gutuka idini anavuga uko yari amerewe igihe yari muri gereza.

Ati:”hakagombye kubaho ingamba zikwiye zo gukora iperereza mu gihe iri tegeko rishyirwa mu bikorwa.Ntidushobora gufata umuntu nk’umunyabyaha kandi nta kimenyetso na kimwe kimugaragaraho”.

“Ukwizera kwanjye kwa gikiristo ntago kwigeze gucika intege kandi sinigeze ndira imbere y’abakobwa banjye ubwo bazaga kunsura muri gereza.Nariraga njyenyine ,nuzuye umubabaro n’agahinda”.

Asia Bibi ubu ufite imyaka 54 ,yafunguwe ku ya 31Ukwakira mu mwaka wa 2018,nyuma yo kumara imyaka 8 yose ari muri gereza yarakatiwe igihano cyo gupfa azira ko ngo yaba yarasebeje idini rya Isilamu.

Yahise ava muri iki gihugu cya Pakistani ubu akaba atuye mu gihugu cya kanada we n’umuryango we.Iki cyaha yashinjwaga rero kikaba ari icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu muri bimwe mu bihugu byo ku isi.

 

You may also like

Leave a Comment