Home Amakuru y'ibanze Papa Francis ati :”Iyo ukina n’abana ujyenda ubona ko abana ari abera

Papa Francis ati :”Iyo ukina n’abana ujyenda ubona ko abana ari abera

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kuwa 22 Ukuboza Papa Francis nibwo yitabiriye ahabereye igikorwa Santa Marta Dispensary cyo kuvura abana ndetse ni imiryango yabo.

Muri icyo gikorwa Papa Francis yagize ati:“guha abana umudendezo ni ikintu cyiza cyane. Ibi yabivuze kuwa 22 ukuboza ubwo yarimo asuhuza abana basaga 300 barwaye hamwe ni imiryango yabo.

Yakomeje avuga ati “ ikindi kandi iyo ababyeyi bazi uburyo bakinana n’abana babo, nacyo ni ikindi kintu cyiza. Iyo ukina n’abana ujyenda ubona ko abana ari abera, Abanyemano ndetse  n’ibindi bintu byinshi byiza.”

Yakomeje avuga ku cyizere, urukundo n’amahoro. Abigereranya nk’impano eshatu umubyeyi yahabwa n’umwana we.

Papa Francis yegereye n’abana arababaza ati:“Ese hagati y’inambara n’amahoro ni ikihe kintu cyiza.” Bose basubiriza rimwe bavuga ko amahoro ariyo meza kurusha intambara.

Aboneraho kubabwirako kugira ngo intambara itabaho, bisaba urukundo.

Yakomeje avuga ko kureba ejo hazaza, kureba ibigomba kuzabaho ufite ukwizera ko biva ku Mana, no mumbaraga twakoresheje bituma isi iba nziza.”

Kandi habayemo n’igikorwa cyo guha abana bi Roma bakennye amata yifu, ibi bikaba byaratangiye mu 1922. Iki gitekerezo kikaba cyaratangijwe n’abagore bo muri America bafite umugabane muri company ikora amata yifu (powdered milk company). Gikomeza kubaho no munambara ya kabiri y’isi kugeza ubu.

Ibi bikaba byarahise bituma hafatwa umwanzuro wo kujya batanga ubuvuzi bwibanze kubana ndetse nababyeyi babo, bakanabasura mungo zabo.

Byakomereje aho batangiye kujya batanga “farina lattea,”ibiryo byabana bikozwe mu ifu yamata .

Kugeza ubu Santa Marta Dispensary iri gutanga ubuvuzi bwibanze kubana basaga 301 ndetse nababyeyi babo munce zitandukanye ku isi .

Kugeza ubu ikaba ifite abaganga 55, aba nurse, abakorera bushake n’abandi bihaye Imana bo mumuryango witwa Daughters of Charity of St. Vincent de Paul. Muburyo bwa finance uyu muryango ufashwa na Papa ndetse n’izindi nshuti.

 

You may also like

Leave a Comment