Home Amakuru y'ibanze Papa Francis ati:”dutangira gupfa iyo twiyibagije urupfu”

Papa Francis ati:”dutangira gupfa iyo twiyibagije urupfu”

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Mu butumwa bwari mu mashusho yoherejwe kuwa kane tariki ya 31 ukwakira 2019, papa Francis yagarutse ku busobanuro bw’urupfu, abaza niba bikwiye ko buri wese yakabaye yibaza ku rupfu.

Papa Francis yohereje ubutumwa bukubiye muri video kubari bitabiriye inama ya kane y’urubyiruko y’isi (4th World Meeting of Young People), iyi nama itegurwa na World ORT na Scholas Occurrentes.

 

Ikaba yaratangiriye mu mujyi wa Mexico kuwa 28 ukwakira 2019, yarangiye kuwa kane.

Mu butumwa Papa Francis yatanze yibanze “ku iherezo”, yakoresheje amagambo afitanye isano n’ayindimi zo mu Baroma nka el final na el fin akaba avuga ibintu by’igihe gito.

 

“kwibaza iby’urupfu ni ikibazo cyakabaye kibazwa mu buzima” Papa Francis yasubiyemo kenshi icyo gitekerezo kugira ngo cyumvikane neza “urupfu rutuma ubuzima bukomeza kuba buzima.”

 

Mu rugero yatanze yavuze ko “Iherezo ry’intego” ariryo rituma inkuru zandikwa cyangwa amarange asigwa. Papa Francis yasabye abanyeshuri bo mu mujyi wa Mexico kwitondera buri mwanzuro bafata mu buzima bwabo bwa buri munsi, nko mubyo bavuga n’ibyo batekereza.

“Ubuzima ni ubwuje ibyiyumviro, kwibaza no gutekereza bihoraho”

 

Nyiributungane Francis yakomeje avuga ko urupfu rwica “ Ibintu biturwanya” rukatwigisha kuba twajya mu bindi bintu by’ubuzima twakabaye twitaho. Ibi biduha icyizere cyo kuba twava muri ibyo biturwanya tukumva ko tutagomba gucika intege cyangwa se ngo tugwe, tukumva ko hari umuntu ugiye kudufata imbere n’inyuma.

Yavuze ko kutamenya neza iherezo ry’ubuzima bituma twumva ntaho tuzagera, ariko nanone bituma dutega amatwi abandi tukumva ko hari ibyo twafatanya kubaka.

 

“Ntagishya munsi y’izuba

Papa Francis yongeye kugaruka ku mwimerere w’ubumuntu bw’ubu. “Isi yamaze kuremwa, kandi buri kimwe kiyibamo cyamaze gusobanturwa.” sosiyete (societe) yanga kuva mu bibazo bidasubizwa, bagafata ibitekerezo by’ibyo bibazo nk’ibintu byubakitse kandi byamaze gusobanuka.

 

Papa yavuze ko uyu munsi isi ishyira imbere ubwigenge bwa muntu, kumva ko umuntu yihagije, akumva ko ibitekerezo bye aribyo byagenderwaho. Nyamara abantu birengangiza ko ibyo byose bifite iherezo.

 

Papa yasoje avuga ko umuco wo kwiyibagiza urupfu utuma umuntu atangira gucika intege ndetse akanapfa. Yagize ati “ uwiyibagiza urupfu abayatangiye gupfa.”

Yashimiye abanyeshuri bitabiriye iyi nama, kuko bari bafite umuhate wo guhangana no kwibaza k’urupfu.

 

You may also like

Leave a Comment