Home Inyigisho Papa Francis : Guteza imbere umuco wo kwigirira icyizere no kwita ku bana n’abari mu za bukuru

Papa Francis : Guteza imbere umuco wo kwigirira icyizere no kwita ku bana n’abari mu za bukuru

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Papa Francis yavuze ko guteza imbere umuco wo kwigirira icyizere no kwita ku bana bato na abari mu za bukuru mu  miryango no mu mbaga nyamwinshi ni ikimenyetso kiza cy’uko Imana ibari hafi.

Ibi yabitangaje kuruyu wa mbere taliki 30 Nzeri2019 ,aho yabwiye uruvunganzoka rw’abantu bari bamuteze amatwi mu ikoraniro(misa) ko kutita ku bana n’abantu bageze mu za bukuru kubera intege nke baba bafite ko batuma bitakariza ikizere kandi ko ibyo bigaragaza ko nta Mana bifitemo ubwabo

Papa Francis yakomeje abwira abizera Imana ati”Urukundo rw’Imana ku bantu bayo ni nk’ikibatsi cy’umuriro ugurumana .Yababwiye kandi ko kudahuza imbaraga no kutita ku banyantege nke babarimo bigaragariza Imana ko abantu bayo batayitayeho ndetse ko banayibagiwe ,urukundo rwayo rero ni uko ibyo yabasezerayije byakomeza kugera kuri buri wese

Yakomeje kubwira abari aho ko kwita kubanyantege nke baba mu miryango yabo  aricyo kimenyetso cy’ejo hazaza habo kandi ko nyuma yo gusoma icyanditswe kiboneka muri zakariya igice cya 8,ko  yabonye ko kigaragaza neza ubuntu no kwigaragaza by’Imana ku bantu bayo

Papa Francis nanone yabasobanuriye ko iyo hari gukunda, kubaha no kwita  ku buzima bwabo n’ubw’abantu babo ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana iri mu miryango yabo

yakomeje avuga ko kwita no gukunda abasheshe akanguhe n’abana bato bagafatwa nk’imwe mu mitungo yagaciro y’umuryango mugari  ni icyimenyetso kigaragaza ko Imana iri muri uwo muryango n’icyizere cyejo hazaza hawo.

Mu ijambo rye risoza Papa Francis,  yabwiye abantu ko  ikigero cy’ubukuru nicy’ubwana byose nikimenyetso cyuko abantu bita kubuzima bakabubungabunga kandi bakabikorana urukundo  ibyo bikagagaragaza  umuco w’icyizere cy’ubuzima  kandi  bikagaragaza kubaho neza kw’igihugu  n’insengero muri rusange

 

You may also like

Leave a Comment