Home Amakuru y'ibanze Papa Francis ngo yiteguye gukora ibishoboka byose agahagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ababikira(soma birambuye)

Papa Francis ngo yiteguye gukora ibishoboka byose agahagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ababikira(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Papa Francis, umaze igihe ahanganye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana barikorewe n’abihayimana, yatangaje ku munsi w’ejo ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ahagarike ihoshoterwa rikorerwa ababikira rikozwe n’abapadiri n’abasenyeri.

Amakuru dukesha urubuga christiantoday.com avuga ko ibi Francis yabivuze asubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru ku byerekeranye n’amakuru ku ihohoterwa ry’ababikira yari aherutse kwandikwa mu kinyamakuru cy’i Vatican.

Mu minsi mike ishize, ababikira benshi bavuze ko bagiye bahohoterwa n’abapadiri n’abasenyeri. Umwaka ushize, Umuryango mpuzamahanga wa International Union of Superiors General uhagarariye ababikira barenga 500,000 washishikarije abanyamuryango bawo gushyira ahagaragara ihohoterwa bakorewe.

Francis yagize ati, ‘Ni byo koko… hari abapadiri ndetse n’abasenyeri bakoze ibi. Nkeka ko bi bikiri no gukorwa kuko ikintu kidapfa guhagarara gusa kuko umuntu yamenye ko kiriho,’

“Tumaze igihe kirekire duhanganye n’iki kibazo. Twirukanye abapadiri bamwe na bamwe kubera ibi”.

Yakomeje ati:”Sinavuga ngo ibi ntibiba mu nzu yanjye.” Ni byo. None se hari ikindi dukwiriye gukora? Yego. Hari icyo twifuza gukora se? Yego”.

Papa Francis yatumije inama y’abasenyeri bakuru izateranira i Vatican mu mpera z’uku kwezi mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo abana barindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu bihayimana.

Abajijwe niba hari ikindi gikorwa nk’iki cyateguwe mu rwego rwo guhagarika ihohoterwa rikorerwa ababikira, Papa yagize ati, ‘Icyo nshaka kwigira imbere. Icyo kibazo turi kucyigaho.

You may also like

Leave a Comment