Home Mu Mahanga Papa Francis yabwiye abaturage batuye muri ”City of Friendship” ko ubukene atari karande.

Papa Francis yabwiye abaturage batuye muri ”City of Friendship” ko ubukene atari karande.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umushumba wa kiliziya Gatorika Papa Francis,yabwiye abaturage bo mu mujyi “City of Friendship”uherereye mu gihugu cya madagasikari ko  ubukene atari karande .

 

Vatican news ivuga ko mu butumwa bwa nyir’icyubahiro Papa yatanze, yibanze cyane mu guhamagarira abantu kugumisha amizero yabo ku ndangagaciro yo gukora cyane,imyitwarire myiza,kuba abanyakuri,kwiyubaha no kubaha abandi.

Yagize ati:”Mugumishe amizero yanyu ku ndangagaciro yo gukora cyane,kugira ikinyabupfura,kuba abanyakuri,kwiyubaha no kubaha abandi.Ubuzima bwabafashije kumva neza ko icyo Imana yari igamije atari  iterambere ryanyu ku giti cyanyu bwite, ahubwo  icy’ingenzi ari iterambere ry’umuryango mugari muri rusange”.

Umushumba wa kiliziya gatulika Papa Francis yakomeje abwira abantu ko ubukene atari karande cyane cyane ahereye ku mashuri,amavuriro n’amazu ishyirahamwe rya Akamasoa ryubakiye abantu.

“Buri shuri cyangwa ivuriro,ni indirimbo y’ibyiringiro  ihakana ikanacecekesha buri gitekerezo kivuga ko ibintu byinshi ari karande,ko bitahinduka, mureke tuvuge dukomeje rwose ko ubukene atari karande”.

Umushumba wa kiriziya gatorika Papa Francis,muri iyi minsi akomeje gukora ingendo zitandukanye ku isi, agamije gusura abayoboke ba kiriziya gatorika anabaha ubutumwa bubakomereza mu kwemera.

 

 

You may also like

Leave a Comment