Home Mu Mahanga Papa Francis yasoje inama y’ihuriro ry’urubyiruko i Panama (Soma birambuye)

Papa Francis yasoje inama y’ihuriro ry’urubyiruko i Panama (Soma birambuye)

by Divine Mbabazi
1 comment

Papa Francis yasomye misa imbere y’imbaga y’urubyiruko rw’abagatolika mu mujyi wa Panama, mbere y’uko asubira i Roma kwitegura uruzinduko afite vuba aha muri Arabian Peninsula.

Abateguye iri huriro bavuga ko abantu bagera ku 700,000 bitabiriye misa isoza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Iyi misa ibera mu bihugu bitandukanye buri myaka itatu, ndetse iy’ubutaha izabera muri Libson, Portugal, muri 2022.Ubwo yasozaga misa, Francis yashishikarije urubyiruko kurwanya ubwoba n’ivangura.

Urubuga rwa christiantoday rutangaza ko nyuma y’icyumweru agiye kumara i Vatican, Papa Francis azatangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu mujyi wa Abu Dhabi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho azaba abaye Papa wa mbere usuye Arabian Peninsula, akanahasomera Misa. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hatuye abagatolika babarirwa muri miliyoni.

Mu ruzinduko yagiriye i Panama, ingingo y’abimukira ndetse n’iy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakunze gushinjwa abayobozi bo  muri Kiliziya gatolika ni zo zibanzweho cyane.

Francis hari aho yavuze ko kwibasira abimukira ndetse umuntu akababona nk’ikibazo kuri sosiyete ari ubwenge buke, ikibazo kitavugwaho rumwe n’abatari bake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inshuro nyinshi Francis yagiye avuga ko hakenewe ibiraro kurusha ibikuta bitandukanya abantu, aha yongera kwigaragaza nk’utumvikana na perezida Donald Trump udakozwa iby’abimukira.

Trump yihanangirije kenshi abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse avuga ko urukuta yashakaga kubaka rwari gukemura icyo kibazo.

Francis yavuze kandi ko Kiliziya Gatolika y’i Roma itewe agahinda gakomeye n’icyaha cyayo, aha yashakaga kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakunze kuyirangwamo.

Nyuma, ubwo yasangiraga n’itsinda ry’urubyiruko, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abayobozi bo muri Kiliziya Gatolika ari icyaha gikomeye ndetse ko kiliziya igomba guhuza imbaraga mu  kukirwanya.

Francis yatumije inama izahuza abayobozi ba kiliziya gatolika batandukanye i Vatican muri Gashyantare 21-24 kugirango baganire kuri iki kibazo.

Iyi nama ije imuha amahirwe yo kuzasubiza ibibazo by’abahohotewe bavuga ko atakoze ibihagije kugira ngo abakuru ba kiliziya bashinjwa baryozwe ibyo bakoze.

 

You may also like

1 comment

oprol evorter June 15, 2019 - 6:57 am

Nice post. I learn something more challenging on different blogs everyday. It will always be stimulating to read content from other writers and practice a little something from their store. I’d prefer to use some with the content on my blog whether you don’t mind. Natually I’ll give you a link on your web blog. Thanks for sharing.

Reply

Leave a Comment