Home Inyigisho Pasika nyifata nk’ikimenyetso gikomeye gituma tubaho ubwa kabiri –Umuhanzi Bigizi Gentil(soma birambuye)

Pasika nyifata nk’ikimenyetso gikomeye gituma tubaho ubwa kabiri –Umuhanzi Bigizi Gentil(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana Bigizi Gentil yavuze ko Pasika itwibutsa izuka rya Kristo  ayifata nk’ikimenyetso gikomeye cy’Umucunguzi cyo gutuma tubaho ubwa kabiri.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu wera taliki ya 19 Mata 2019,akaba ari ni igihe twegereje umunsi mukuru wa Pasika kuko ubura iminsi ibiri ngo wizihizwe n’abakiristo batari bake kuri iyi si dutuyeho.

Aganira n’umunyamakuru w’Isezerano.com, umuhanzi Bigizi Gentil yasobanuye uko afata uyu munsi mukuru wa Pasika,aho yavuze ko awufata nk’ikimenyetso gikomeye gituma twongera kubaho bushya maze Yesu akatugarurira imbabazi.

Yagize ati :”Pasika nyifata nk’ikimenyetso gikomeye cy’umucunguzi cyo gutuma tubaho bwa kabiri.Yesu rero atugarurira imbabazi n’ubugingo bushya.Iyi pasika nzayizihiza nsenga ariko nzirikana cyane urukundo rwa Kristo”.

Umuhanzi Bigizi Gentil yamenyekanye mu ndirimbo ze zitangukanye harimo iyitwa “Imvugo y’iwe ni ihame”,akaba asengera mu itorero rya methodiste libre ryo mu Rwanda ,izina rye rikaba rimaze kumenyekana cyane muri muzika ikorerwa Imana.

 

You may also like

Leave a Comment