Home Amakuru y'ibanze Pasiteri yarakaye cyane ndetse atuka Abayoboke be

Pasiteri yarakaye cyane ndetse atuka Abayoboke be

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umupasiteri w’umugore utatangajwe amazina n’igihugu akomokamo, yagaragaje uburakari bwinshi atuka abayoboke be kuko nabo bamutengushye banga gutanga amaturo yo gukoreshereza umwana we ikirori cy’isabukuru y’amavuko.

Binyuze mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, byagaragaye ko uyu mupasiteri yari afite umujinya mwinshi yatewe n’Abayoboke be, kugeza ubwo avuga ko nta kintu kizima abatezeho usibye ibyatambutse gusa. Ibi byose akaba yabitewe nuko batamuhaye amafranga y’umunsi mukuru w’umwana we w’umuhungu.

Aya mashusho yakwirakwijwe kandi yagaragaje uyu mupasiteri w’umugore avugira hejuru kubera umujinya atuka abayoboke be banze gutanga amafaranga yo gukoreshereza ibirori bikomeye umwana we w’umuhungu.

Yagerageje gutsindagiriza umuco wo gutanga,avuga ko abakiristo badatanga amaturo bazarimbuka ndetse avuga ko Imana izarimbura abantu bose banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umunsi mukuru umwana we.

Uyu mugore yarakaye cyane kugeza ubwo abwira abayoboke be ko bibabaje kuba batitanze kandi iyo aba amasabukuru yabo bari kuba bashoye akayabo kenshi.

Uyu mugore yavuze ko nta kintu cyiza abitezeho mu minsi iri imbere keretse ubufasha bamuhaye mu myaka ishize.Yasabye ko Imana yabasukaho umujinya wayo kubera ukuntu bamutengushye.

Yavuze ko mu gihe udatanga nawe utazahabwa, kandi ko nukomanga utazakingurirwa. Ibi byose yabikoze nyuma yo kubona ko amafranga y’ikirori cy’Agatangaza yari gukoreshereza umwana we wagize isabukuru, amubanye iyanga, ndetse n’Abayoboke be yari yizeyeho amaturo bakamuteguha.

Usibye kuba atatangajwe amazina n’igihugu akomokamo, itorero ayobora naryo ntiriramenyekana.

You may also like

Leave a Comment