Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeKuramyaUbuhamya

Pastor Dr Rick Warren yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga impamvu 3 nyamukuru zamuzanye mu Rwanda.

by Ali Gilbert Dunia July 6, 2019July 6, 2019
written by Ali Gilbert Dunia July 6, 2019July 6, 2019
Pastor Dr Rick Warren  yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga impamvu 3 nyamukuru zamuzanye mu Rwanda.
Yasuwe: 1,563

 

Ku gicamutsi cyo kuwa gatanu taliki 5 Nyakanga 2019 mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi ku izina ryo ku “Gisimenti” mu cyumba  cya Peace Plan Rwanda, habereye ikiganiro n’itangazamakuru, cyateguwe na Peace Plan Rwanda ,  cyitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Peace Plan ku isi Pastor Dr Rick Warren.

N’ikiganiro cyatangiye ahagana saa saba na mirongo ine , kikaba cya kerewe ho iminota icumi ukurikije igihe cyari cyateganyijwe ko gitangiriraho. N’ikiganiro cyatangijwe n’isengesho ryo kwiyegereza Imana rya yobowe n’umukozi w’Imana Marie Kamanzi .

Nyuma y’isengesho pasiteri Joel yahaye ikaze umuyobozi mukuru wa Peace Plan ku isi .

Mu gihe Rick Warren yahabwagwa ijambo yatangiye abwira itangazamakuru  , impamvu eshatu nyamukuru zamuzanye mu Rwanda .

Nyakubahwa Warren yavuze ko impamvu ya mbere imuzanye , yaje kwitabira  ibirori byo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 25, akaba yatangaje ko ari umunyamerika k’uruhu ariko we akaba ari umunyarwanda.

Kandi akaba yaje kwitabira ubukwe bw’ umukobwa wa nyakubahwa perezida Paul Kagame” Ange Kagame”.

Kandi akaba yishimira ko azi  abana banyakubahwa Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame bakiri bato. Rick Warren akaba yashimishijwe n’uko bageze igihe cyo gushyingiranwa, by’umwihariko akaba yarabajije Ange n’uwo benda gushakana aho bahuriye.

Rick akaba yarasanze barahuriye muri Rwanda Day yari yateguye nawe ubwe, akaba yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba yaje mu bukwe bwabo. Icya gatatu muri bimwe mu byazanye Warren mu Rwanda n’uguhuza abayobozi bo mu nzego eshatu.

Rick akaba azigereranya n’agatebe k’amaguru atatu, ukuguru kumwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyangwa se abayobozi muri politike , ukuguru kwa kabiri n ‘abikorera ku giti cyabo, ukuguru kwa gatatu n’ itorero.

Mu magambo ye yakomeje avuga ati”  hari ibintu leta ishobora gukora nko kubaka imihanda  itorero ritabasha gukora. Hari ibintu na none ba rwiyemeza mirimo cyangwa se  urwego rwabikorera (private sector) bashobora gukora leta n’itorera batabasha gukora bishobora kuzamura ibikorwa by’igihugu cyangwa se ubucuruzi.

Rick Warren yakomeje agaragaza  imibare yabagize isi muri iyi minsi , miliyari2 na million300 n’abakristo. Nukuvuga ngo uwo mubare n’abantu baba bakora nta gahimbaza musyi bahabwa, avuga ko uwo mubare ukomeye kuko ni umubare uruta abaturage bagize amerika n’uburayi. Ati:” rero Itorero n’ imbaraga zikomeye zishobora gukora imirimo ikomeye.

Ubushakashatsi cyangwa se amateka bivuga ko itorero ryagiye rikora ibintu bikomeye mbere y’uko inzego zikomeye zibitangira. Abamisiyoneri nibo bagiye bafungura amashuri, nibo bubatse ibitaro ntago ari leta cyangwa se abacuruzi batangije iyo mirimo n’itorero ryatangije iyo mirimo

Umushumba Rick Warren yagaragaje  Bwana Joseph Ritchie, avuga  ko Joseph Ritchie arumwe mu bantu bagize uruhare mwitangira rya RDB, ndetse we na Joseph akaba ari abajyanama ba nyakubahwa perezida wa repuburika Paul Kagame bakaba bamaze imyaka ari abajyanama be.

Rick Warren yafashe umwanya asobanura ijambo PEACE, kuko buri nyuguti ifite icyo ivuze. (P) ihagarariye kuzana ubumwe cyangwa se ubwiyunge ahari inzangano n’ahari ukutumvikana, inyuguti ( E) ikaba ivuga guhagurutsa abayobozi bafite indangagaciro, hanyuma (A )isobanura imbaga zifasha abakene, hanyuma (C) ikaba ivuga Care for the sick, inyigo zafashe imyaka100 zihari ariko uyu munsi hari abantu bicwa n’indwara batakabaye bicwa nazo.

Pastor Rick Warren ati:” uyu munsi rero nka malaria muri Amerika ntabwo igihari kubera ko hubatswe ibikorwa remezo  infrastructures bituma nta malaria ibaho rero mu murimo w’Imana bakora bakaba bizera ko bagomba gufasha abarwayi hakabaho indwara zicika mu bantu. Hanyuma ijambo E n’ijambo rihagarariye Educate the next generation, yavuze ngo 60% ry’abaturage bagize u Rwanda uyu munsi ni abavutse nyuma ya jenoside, n’ukuvuga ngo haracyari umurimo wo kwigisha iyo Generation ngo iki gihugu n’igihugu gito cyane, akaba rero ari ibintu bibumbiye mu ijambo PEACE.

Rick yakomeje avuga ko  imyaka15 ishize ubwo yahuraga na perizida wa repuburika Paul Kagame ya mubwiye ati:” nta zahabu cyangwa se ubundi butunzi mufite mwasohora hanze ariko mwasohora ubuyobozi bwiza.

Yashoje avuga ko igihugu cy’u Rwanda kimaze kubera urugeru rwiza ibihugu byinshi kuburyo hari abaperezida 8 mu bihugu by’Africa bamaze kumuhamagara bamubwira bati” ibyo wakoze mu Rwanda turagusaba uze ubikore na hano  iwacu.

Kuwa mbere taliki 8 Nyakanga 2019 Rick Warren  azagira  inama, umunsi wose aganira n’abashumba.

Pastor  Rick Warren akaba amaze imyaka35 yigisha kubuyobozi bwiza  (leadership). Yagiye aganiriza ibigo bitandukanye n’abayobozi batandukanye. Afite rero inararibonye y’ imyaka35 yigisha k’ubuyobozi.

Hakaba hari ibihugu26 bya Africa bimaze gufungura umuryango wo kwakira iyi Peace Plan harimo Malawi n’ibindi bihugu. Yizera ko itorero ryatanga ubushobozi bukomeye .

AMAFOTO:

Rick Warren asobanura Peace Plan.

Basoje biragiza Imana.

(Iburyo )Marie Kamanzi,(Hagati)Barbara Umuhoza (Ibumoso)Patrick.

Bwana Joseph Ritchie umwe mu bantu bagize uruhare mwitangira rya RDB.

Amafoto Ali Gilbert Dunia

 

 

 

0 comment
3
FacebookTwitterWhatsapp
Ali Gilbert Dunia

previous post
Nta gihugu na kimwe cyatejwe imbere no kuboneza urubyaro – PASITERI RICK WARREN
next post
Simon Kabera ati:” Najyaga ngemura amata ku igare mvuye kure mu giturage kwa Data” Najyaga nsiba ishuri Papa akambwira ngo njyewe se ko ntize….( SOMA UBUHAMYA BURAMBUYE )

You may also like

Umuramyi Fils Kubwimana yasohoye indirimbo ya mbere yuzuye...

September 2, 2020

Abapasiteri babiri basubiranyemo baterana amagambo asebanya mu isoko...

August 19, 2019

Muri iki gihe cya Coronavirus , Ntitwari dukwiye...

April 1, 2020

Inyigisho : Gusenga intwaro kirimbuzi mu isi y’umwuka...

April 3, 2020

Impeta yawe irihe ?

May 16, 2019

Muri Naramubonye Live Concert” Hazaba ibihe bidasanzwe byo...

August 28, 2019

Nta gihugu na kimwe cyatejwe imbere no kuboneza...

July 5, 2019

Sobanukirwa: byinshi ku buryo amazi akora urugendo rwisubiramo...

June 11, 2020

Sobanukirwa : Menya byinshi ku mibumbe y’imbere igaragiye...

March 12, 2020

Brazil: Abantu 4 bahasize ubuzima Barashwe muri Katedral...

December 12, 2018

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Kigali : Itangazo ryo gusaba guhinduza amazina

    January 14, 2021
  • UBUZIMA: Ese wari uziko kubura Vitamin B1, bitera ibibazo bikomeye mu mubiri wawe?

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top