Home Mu Mahanga Philippines: Abantu 20 bapfuye abandi bakomeretswa n’ibisasu byaturikiye mu rusengero

Philippines: Abantu 20 bapfuye abandi bakomeretswa n’ibisasu byaturikiye mu rusengero

by Divine Mbabazi
0 comment

Kuri iki cyumweru, ibisasu bibiri byaturikiye kuri kiliziya iri mu gace k’amajyepfo ka Philippines. Amakuru dukesha CNN News avuga ko kugeza ubu, umubare w’abishwe n’ibi bisasu umaze gutangazwa n’inzego z’umutekano utari hasi ya 20 ndetse n’abagera ku 111 bakomeretse.

Nk’uko abashinzwe umutekano babivuze, igisasu cya mbere cyaturikiye muri katederali ya Jolo, mu murwa w’intara ya Sulu. Iki gisasu cyakurikiwe n’ikindi cyaturikiye mu kibuga kiri hanze ya katederali ya Jolo ndetse giturikana abasirikare bari bihutiye gufasha inkomere.

Nyuma y’ibi, umutwe w’iterabwoba uzwi cyane ku isi, ISIS, wigambye ibi bisasu byombi ariko ntiwatanga icyemeza neza ko ari wo wihishe inyuma y’iterwa ry’ibi bisasu byombi.

Inzego z’umutekano muri Philippines zakajije umutekano mu gace ibi bisasu byatewemo, ndetse ibikorwa bitandukanye byahagaritswe.

Mu ijambo rye, umuyobozi ushinzwe umutekano, Delfin N. Lorenzana yamaganye bikomeye iri terwa ry’ibisasu ndetse avuga ko yahashyize ingabo mu rwego rwo gukaza umutekano mu nsengero ndetse n’ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi.

Yagize ati: “Turihanganisha imiryango n’inshuti z’abahitanywe n’ibi bisasu ndetse n’abakunzi b’amahoro ba Sulu bagezweho n’ingaruka z’iki gikorwa kandi turizeza abaturage bacu ko tuzakoresha imbaraga zose z’itegeko tukageza abihishe inyuma y’ibi imbere y’ubutabera.”

Umuvugizi wa Perezida Rodrigo Duterte, Salvador Panelo, yarahiye ko inzego z’umutekano zitaruhuka zidafashe abari inyuma y’iki gitero cy’ubwihebe.

Papa Francis we yavuze ko atewe agahinda cyane n’iki gikorwa cy’urugomo. Ibi kandi byongeye kugarukwaho na Yousef Al-Othaimeen, ukuriye OIC, Umuryango munini uhuza ibihugu by’abisilamu, aho yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye.

You may also like

Leave a Comment