Home Amakuru y'ibanze Roberto Mancini yahindutse Mesiya w’abataliyani

Roberto Mancini yahindutse Mesiya w’abataliyani

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe y’igihugu y’ubutaliyani yaraye itangiye neza amarushanwa y’ibihugu yo kumugabane w’iburayi UEFA Euro 2020 ,yuzuza imikino 28 idatsindwa .

Ubutaliyani bwatsinze igihugu cya Turkey ibitego 3 :0 mu mukino ufungura imikino ya Euro 2020 ,umukino wabereye kuri stade Olympico I Roma .Ni umukino ikipe y’igihigu y’ubutaliyani yitwayemo neza cyane kuko yarushaga igihugu cya Turkey kuburyo bugaragara.

Gutsinda uyu mukino byatumye Ubutaliyani bukora amateka yo kumara imikino 8 yikurikiranya butsinda kandi butinjizwa igitego ,ni ukuvuga gutsindira kubusa ikipe mwari muhanganye .Ibi kandi byanatumye iyi kipe yuzuza imikino 28 yikurikiranya budatsinzwe umukino n’umwe ibintu byaherukaga gukorwa na Brazil ndetse na Espanye mu myaka yo ha mbere.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubutaliyani Roberto Mancini

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubutaliyani Roberto Mancini ari gufatwa nka Mensiya cyangwa se umucunguzi kuko yafashe iyi kipe isa niri mumarembera. Iyi kipe yayifashe asanga imaze kunanirwa kubona itike yo kujya mu gikombe cy’uburayi muri 2016 ndetse n’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cyo muri 2018.

Kuva Roberto Mancini yatangira gutoza Ubutaliyani bamaze gukina imikino 33, batsinze imikino 24 ,banganya imikino 7 mugihe batsinzwe imikino 2 gusa . Iyi kipe kandi yatsinze ibitego 82 , yinjizwa ibitego 14 byonyine . Ibi byatumye abafana ba Nerazuri cyangwa  The blues  nkuko bayita bongera kumwenyura nyuma yimyaka myinshi bari mugahinda

Iyi mikino ya Euro 2020 iraza gukomeza uyumunsi aho mu itsinda A Wales iza kuba yesurana na Switzerland , mugihe mu itsinda B Belgium irakina na Russian naho Danmark yakire Phiniland.

 

You may also like

Leave a Comment