Home Amakuru y'ibanze RUSIZI: Itsinda Teens For Christ (TFC) rizafatanya na Healing Worship team, Isaie ndetse na Bosco Nshuti  mu giterane cy’urubyiruko.

RUSIZI: Itsinda Teens For Christ (TFC) rizafatanya na Healing Worship team, Isaie ndetse na Bosco Nshuti  mu giterane cy’urubyiruko.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Itsinda rya gikiristo ry’igisha urubyiruko cyane cyane mubigo by’amashuri rizwi ku izina rya Teens For Christ (TFC) rizafatanya na Healing Worshipteam,Isaie Uzayisenga ndetse na Bosco Nshuti n’andi matsinda y’abanyeshuri mu giterane cyo guhashya ibibazo urubyiruko ruhura nabyo higanjemo ibiyobyabgenge, kizabera kuri Stade ya Rusizi kizamara iminsi iibiri kuva kuri uyu wagatandatu tariki ya 8 gisozwe ku cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019.

Igiterane cyiswe ‘’ YOUTH REVIVAL CRUSADE 2019 ’’ cyateguwe na Teens For Christ kubufatanye n’akarere ka Rusizi, urwunge rw’amahsuri rwa Gihundwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge, gutwara inda mu bangavu, n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko, ibi byose bizahashywa binyuze mu ijambo ry’Imana nk’uko umuyobozi wa TFC Pastori Aminadabu Mbanzabugabo abivuga akaba yemeza ko ijambo ry’Imana rigira imbaraga zo guhindura umuntu kuruta ibintu byose.

Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane unasanga bakunzwe n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu harimo Bosco Nshuti, Isaie Uzayisenga ndetse n’itsinda rurangiranwa rya Healing Worshipteam aba bose bakaba bategerejwe cyane n’abanyarusizi mu rwego rwo gufatanya mu kuramya Imana dore ko ari gake abahanzi nkaba bose berekeza mu ntara. Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa bakomeye muri iki gihugu nka Zigirinshuti Michel ndetse n’umunya Iran Daniel Farzard.

Iki giterane kizajya kibera kuri stade ya Rusizi, kuva kuri uyu wagatandatu kugeza ku cyumweru aho kwinjira ari ubuntu, abantu bose bakaba bararitswe kukizamo cyane cyane abo mu ntara y’iburengerazuba dore ko ari naho kizaba kibera.

ABAZITABIRA IGITARAMO.

You may also like

Leave a Comment