Home Amakuru y'ibanze Rusizi: Umuhango wo gukura ikiriyo cya Padiri Ubald RUGIRANGOGA, witabiriwe n’Abantu bake hirindwa COVID-19

Rusizi: Umuhango wo gukura ikiriyo cya Padiri Ubald RUGIRANGOGA, witabiriwe n’Abantu bake hirindwa COVID-19

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2021, nibwo inshuti za Padiri Ubald Rugirangoga n’umuryango we, bateguye umuhango wo gukura ikiriyo no gushyira indabo ku mva ye aho aherutse gushyingurwa ku wa 02 werurwe 2021, ku gasozi k’ibanga ry’amahoro.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virus cyugarije isi, ndetse no kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima yo kukirinda, ubera muri Diyosezi gatorika ya Cyangugu.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe mu bice bitandukanye birimo aho ku ibanga ry’amahoro ashyinguwe, aho misa yayobowe na Padiri Ubald HABIMANA, indi iturirwa muri Paruwasi ya Gishaka iyoborwa na Padiri Valens Ngiruwonsanga ndetse n’igitambo cya misa cyaturiwe kuri Radio Maria Rwanda cyakurikiwe na benshi mu bakirisitu gatorika.

Hashyizwe indabo ku mva ya Padiri Ubald Rugirangoga.

Nyuma yo gutura igitambo cya misa, nibwo habayeho umuhango wo gukura ikiriyo no gushyira indabo ku mva ya Nyakwigendera. Nkuko umwe mu bari bitabiriye uyu muhango Sr. Ancilla UMUJA umubikira wo mu muryango w’Ababerenardine, unayoboye amatsinda ya Whatsapp ahuriramo abantu bose bakundaga bakanagirirwa umumaro na Padiri Ubald Rugirangoga yabitangarije Isezerano.com, avuga ko gukura ikiriyo cya Padiri byagenze neza kandi ko bashima Imana ko hari urwibutso yasigiye Abakirisitu.

Yagize ati”Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo ku nshuti n’abamenyi ba Padiri Ubald. Guhera ejo twagize isengesho ritegura umunsi wo gukura ikiriyo, kandi turashima Imana ko twasigaranye urwibutso rwa Padiri Ubald Rugirangoga rwo kunga ubumwe no gusaba Imbabazi no kuzitanga, ariko ikiruta byose tugakunda gusenga.”

Yakomeje ati”Uyu munsi 12h15 habaye Missa kuri Radio Mariya, indi Gishaka, indi ku Ibanga ry’Amahoro, abavandimwe bakurikiye, Kuri iyi 20h00 abavandimwe bahuriye ku mbuga 2 zitwa “BYOSE MU MPUHWE barataramye bakora isengesho banasangira ubuzima kuri Padiri Ubald. Abandi bahuriye kuri Zoom kugirango dukure ikiriyo kandi dushimire Imana. Ni byiza kuko twiyemeje kuzagera ikirenge mu cye, tukaba abanyampuhwe nk’uko yabitwigishije. Ababyifuza kandi bemerewe kwinjira muri ayo matsinda ari buhite atangira yiyemeje kuzakomeza ibyo yatangiye.”

Padiri Ubald Rugirangoga Yitabye Imana ku wa 08 Mutarama 2021 azize indwara y’ibihaha yasigiwe n’icyorezo cya Corona Virus, atabarukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika afite imyaka 66 y’amavuko. Yabaye umurinzi w’igihango, ndetse aba n’umwe mu bagize komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

You may also like

Leave a Comment