Home Amakuru y'ibanze Rusizi: Umushumba mushya wa Diyozesi Gatorika ya Cyangugu agiye kwimikwa k’umugaragaro

Rusizi: Umushumba mushya wa Diyozesi Gatorika ya Cyangugu agiye kwimikwa k’umugaragaro

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo kumara igihe idafite umushumba wayo wihariye ikaza kumubona muri Gashyantare, Diyosezi Gatorika ya Cyangugu igiye kwimika kumugaragaro umushumba mushya ugiye kuyiyobora, nyuma yuko yari imaze igihe iyobowe by’agateganyo na Nyiricyubahiro musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa diyosezi ya Gikongoro.

Mu butumire bwashyizwe ahagaragara n’umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Cyangugu Celestin Hakizimana, afatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, yatangaje ko umuhango wo kwimika umwepisikopi mushya w’iyi diyosezi uzaba tariki ya 25 Werurwe 2021, ukazabera kuri Katedelari Gatorika ya Cyangugu.

Uyu muhango wo kwimika musenyeri mushya SINAYOBYE Eduard, uzahurirana n’umunsi mukuru wa Bikiramariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana, ukazabimburirwa kandi n’igitambo cya misa kizaturirwa kuri stade ya Rusizi iherereye muri Diyosezi ya Cyangugu.

Inkuru yitorwa ry’umushumba mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, yamenyekanye ku wa gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya papa mu Rwanda. Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara ku isaha ya saa sita ku masaha y’i Vatican, rivuga ko uwari padiri mukuru wa seminari y’i Nyumba ho muri Butare, Nyakubahwa padri SINAYOBYE Eduard ariwe wahawe izo nshingano.

Yatorewe kuyobora igi diyosezi kandi nyuma yo kumara igihe ari Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru yitiriwe Umwamikazi w’Intumwa y’i Nyumba ho muri Diyosezi ya Butare.

Ubutumire bw’iyimikwa rya musenyeri mushya wa Cyangugu.

You may also like

Leave a Comment