Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Uko gahunda zizakurikirana, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald RUGIRANGOGA uzagezwa mu Rwanda

Rwanda: Uko gahunda zizakurikirana, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald RUGIRANGOGA uzagezwa mu Rwanda

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Gahunda uko zizakurikirana, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga uzagezwa mu Rwanda yamenyekanye.

Nkuko biri mu ibaruwa umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya  Cyangugu mu gihe undi atarahabwa ububasha yabitangaje, umurambo wa padiri Ubald uzurizwa indege uvanywe muri leta zunze ubumwe za Amerika ku wa 25 Gashyantare ugezwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku wa 27 Gashyanatare 2021.

Iyo baruwa iragira iti”Mu minsi yashize, Diyosezi yacu ya Cyangugu yagize ibyago n’amakuba. Ibyago twagize ni uko umusaserdoti wacu, umuvandimwe wanyu n’umwana wanyu, Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yarangije urugendo rwe rwa hano munsi, yitaba Imana.

Yifuje gushyingurwa iwabo mu Rwanda kandi natwe, ndetse namwe mwese mwarabyifuzaga none Imana ishimwe ko byashobotse. Amakuru ya nyuma y’imvaho kandi yizewe yatumenyesheje ko indege izazana umurambo wa Padiri Ubald RUGIRANGOGA izahaguruka muri Amerika ku wa kane, tariki ya25l02l202l lkagera mu Rwanda i Kanombe ku wa gatandatu tariki ya27/02/2021 saa 19h15.

Umurambo uzajyanwa mu buruhukiro i Kigali. Ku cyumweru tariki ya 28/02/2021 umurambo uzazanwa i Cyangugu kwa Musenyeri ubanje kunyuzwa mu kiliziya y’i Kigali kugira ngo umuryango n’inshuti babone umwanya wo kumusabira no kumusezeraho.

Biteganyijwe ko umurambo uzagera kwa Musenyeri nimugoroba ahagana saa 17h00, abaturanyi n’abasaserdoti bakamusuhuza, bakamusabira kandi bakamusezeraho bwa nyuma mu gihe cy’isaha imwe.

Bidatinze umurambo uzerekezwa ku “Ibanga ry’Amahoro”, naho ahahererwe icyubahiro kimukwiriye igihe cyose bizadushobokera niho umurambo zarara maze ku wa mbere, tariki ya 0l/03/2021, habe umuhango wo kumushyingura.

Kugira ngo abantu bashobore gusubira muri gahunda zabo no mu mirimo yabo isanzwe, ku wa kabiri, tariki ya02/03/202l,hazaba umuhango wo kurangiza ikiriyo

Mbere yo gusoza, ndagira ngo mbashimire uko twategereje umwambo w’umupadiri wacu mu masengesho uko twari twaragabanye iminsi y’icyumweru muri za doyenndes zacu. Mu cyumweru cya nyuma, ntiducogore, ahubwo turusheho kumusabira, nitugira amahirwe Kiliziya zigakingurwa, tuzabirarikire n’abakristu maze azakirizwe amasengesho kuko aho agiye ni hahandi hatarangwa amarira n’amaganya.

Ni yo mpamvu ku munsi w’ishyingurwa rye, tuzambara imyenda y’umweru. Byose bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduza Covid-l9.

Ndangije nongera kubakomeza no kubihanganisha kandi mbifuriza igisibo cyiza kandi gitagatifu. “Twaremewe kuzajya mu ijuru, niho twese tuzishima Iteka.

Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA.

You may also like

Leave a Comment