Home Amakuru y'ibanze Rwanda Gospel: Abahanzi na Korali bashinjwa Umuco w’ubuhashyi, ihangana , kwemeza ,umaze gufata intera ndende hano mu Rwanda, hari icyo babivuzeho.

Rwanda Gospel: Abahanzi na Korali bashinjwa Umuco w’ubuhashyi, ihangana , kwemeza ,umaze gufata intera ndende hano mu Rwanda, hari icyo babivuzeho.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abahanzi na Korali bashinjwa Umuco w’ubuhashyi, ihangana , kwemeza ,umaze gufata intera ndende hano mu Rwanda, hari icyo babivuzeho.

Mu iyobokamana habamo ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye , ubu tukaba tugiye kuvuga ivugabutumwa rishingiye ku mpano yo kuririmba ikoreshwa mu makorali . Impano yo kuririmba ni imwe muziza imbere mu buryo bw’ivugabutumwa kuko kuririmba bifasha benshi kandi bigategwa amatwi na benshi.

Umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana atandukanye n’umuririmbyi uririmba indirimbo zisanzwe z’ubuzima busanzwe (Securel Music ) .

N’ubwo iyi minsi yo mu gihe turimo impano yo kuririmba iri kugenda yaguka haba abaririmbyi beza ,amakorali n’amatsinda meza kandi aririmba neza, ariko mu busesenguzi twakoze twasanze hari ibikwiye kunengwa , kugawa no gukosorwa kuko ibyari ivugabutumwa bigenda bisimburwa n’imico imwe n’imwe itari myiza aho usanga ntaho byaba bitaniye na Seculer .

Hari icyo twakwita abahashyi,(mutubabarire kuba dukoresheje iri jambo ry’ubuhashyi kuko ahari ritumvikana neza mu matwi ya benshi ariko niryo jambo twabonye twabyita)abakozi b’amafranga muri korali usanga cyaramaze gufata intera ndende.

Mu gushaka umuti w’iki kibazo twifuje kumenya uko abantu babifata ndetse niba koko ari ukuri kubivugwa mu makorari muri iyi minsi.

Mukiganiro kirambuye ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye n’abantu batandukanye bagiye bagaruka ku bahanzi batarenze bane , n’ubwo batubwiye ko ari benshi.

Uwo twise [Iradukunda Serge] kubera ko yanze kugaragaza amazina ye kubera umutekano we mu kiganiro kitoroshye yagiranye n’ikinyakuru isezerano.com mu buryo bw’inyandiko kuko yanze gufatwa amajwi ndetse n’amashusho ahubwo agahitamo ko twandika ibyo  atubwira , yagize ati :”Uyu muco utari mwiza watangiriye muri korali Gibioni yo mu itorero ry’ADEPR Rubavu , iyi korali yazanye umuririmbyi akaba n’umwanditsi witwa Rehema Gikundiro ukomoka I Rubavu muri ADEPR Betifage, muri korali Evangelique .

Yakomeje atangariza ikinyamakuru isezerano.com ko Uyu Gikundiro atatinze muri Gibioni kuko korali Beura ADEPR Gatega yahise imureshya iramujyana hadaciye kabiri avamo yerekeza muri korari Ukuboko kw’Iburyo ADEPR Gatenga naho ntabwo yahamaze kabiri kuko korali Shalom ADEPR Nyarugenge yahise imuha umushahara utubutse. Asa nkumaze iminsi mike muri Shalom yo twavuga ko yahiriwe na Gikundiro kuko aho Shalom igeze harimo uruhare runini ikesha Rehema Gikundiro . Mu gihe Shalom yari iryohewe , Gikundiro Rehema  amaze kwishimirwa na benshi no gufata imitima yabo , ku mpamvu ze bwite yerekeje muri Alrmy ministries.

Naho atahamaze kabiri aba yuriye rutema ikirere gusa byo birumvikana kuko yerekeje muri leta zunze ubumwe z’Amerika (USA).

Serge yakomeje avuga ko”Korali Sholom itarekeye aho gukora rokiritema (recritment),yahise izana uwitwa Innocent nawe wabaga muri korali Bether y’I Rubavu ADEPR Majengo ubu ubarizwa muri korari Shalom .

Serge yagumye kugaragaza ko  [Bether] yaje gushora imbaraga nyinshi cyangwa gutanga ibiguzi bihagije Innocent asubira muri korari  Bether, gusa bo batemera ko babitanze.

Hagaragajwe urundi rugero nka Aimable uririmba muri Korari Ukuboko kw’iburyo Serge  ati:” Korali Abakorera Yesu yafashe umuririmbyi Aimable imuvanye muri ADEPR Kacyiru bamarana igihe  gito ari umutoza wayo, nyuma Korali Ukubuko kw’Iburyo iba imwatse Abakorerayesu ubu akaba ari umuririmbyi w’Ukuboko kw’iburyo ADEPR Gatenga.

Serge yakomeje avuga ko izo arizo  ngero zifatika bitavuze ko ari bo bonyine hari n’abandi.icyo ashaka kuvuga kuri ibi byose ni uko uyu muco ubaye udahagaze wazangiza byinshi.

Yibajije mu gihe  uyu muririmbyi uvuye muri korali ye nta kibazo akajya mu yindi agiye guhembwa ubu ibi tubyite ivugabutumwa?

Ese umuyobozi w’umudugudu utanga icyemezo cy’uwo muririmbyi yabanje kumenya impamvu nyamukuru ituma yimuka?

Habaye impamvu ituma umuntu yimuka kubw’uko akazi cyangwa ishuri impamvu runaka ituma atabasha kugera aho yasengeraga , birashoboka ko umuntu yajya mu yindi korari ashaka, ariko kuva muri korali ujya muyindi kubera ko ugiye guhembwa n’indwara mbi .

Ikinyamakuru isezerano .com cyafashe umwanya gishaka umuntu ufite inararibonye muri korari dore ko ari umutoza ,akaba n’umunyamakuru Clement.

Clement Bagemahe yavuze ko Amakorari politiki yayo yataye umurongo habuze imicungire (Management), ku buryo nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi amakorari yagerageje gukora umurimo cyane .

Clement akomeza agaragaza tumwe mu duce twari dufite umwimerere, nk’iburengezuba za Rubavu mu mwaka wa 1996-1997, 1998 kugeza 2007 ko wabonaga amakorari afite politiki  Nziza yiyandikira  indirimbo ikindi ko yakoraga ivugabutumwa ntakore nk’ari mu irushanwa(Competition). Bakagira umwimerere w’indirimbo zabo ariko nyuma byaje guhinduka   bisanisha n’ibihugu bitwegereye bakajya bashishura ntibongera gukora umwimererere wabo aho kugira ngo bisanishe nkabo muri [Gisagara] ahubwo ugasanga abo muri gisagara  barisanisha nabo muri [Africa yepfo].

Clement ati:”n’abaririmbyi benshi batangiye kujya  bigana umuco ufitwe n’abacuranzi usanga bajya hirya no hino. Byatangiriye mu Ma minisiteri y’ivugabutumwa  nka [Rehoboth] iva kuri korari ihinduka Minisiteri, Alarm Ministries iva muri korari  ijya kwigenga, haza True Promises iba Ministeries irigenga iri ukwayo ihuriweho n’abantu baturuka mu nsengero zitandukanye .

Haza iyitwa [Healing Worship Team] nayo abaririmbyi bashoboye kuba abahanga mu guhaga ya myuka cyangwa imbaraga zimeze nk’iz’abana bo muri afrika y’epfo cyangwa za Tanzania.Ubwo rero hirya mu cyaro cyangwa mu tundi turere  ntibirageramo cyane, ariko muri Kigali ubona byarafashe indi ntera kandi ariho hakabaye indorerwamo y’ahandi mu bikorwa byinshi .

Izo Minisiteri z’ivugabutumwa 99% bigana injyana zo hanze bakaririmba nkabo wenda niyo byaba ari byiza ariko biba bibi kuko babyita ngo ni ibyabo  kandi atari umwimerere wabo .

No muri ADEPR icyo kintu kirahari cyo gukoresha imbaraga nk’izabazuru n’ahandi  aha navuga nkabagiye bagura abaririmbyi nka [Gikundiro Rehema] imukuye muri korari yo ku Gisenyi atangira gukoresha impano yo guhaga imyuka aragenda abyinjiramo.

Shalom yinjije Innocent wo muri Bethel yo ku Gisenyi ikimenyetso n’uko atari aje nk’umunyamuhamagaro uje muri korari kuko ntiyagumyemo .

Urundi rugero ni [Aimable Byicaza] ni umuririmbyi waturutse muri ADEPR ya Kacyiru nta korari yabagamo ,yabaga muri Hermoni worship team, aza kujya muri korari yitwa Himbazwa Mwami Yesu yaje kugurwa na  korari Abakorerayesu  ya Rukurazo, nyuma yaje kuvamo ajya Mu kuboko kw’iburyo na nubu niho ari, ni umuririmbyi mwiza w’umuhanga ,umuntu wese akeneye ko yazamura sitire (Style)ye akayishyira muri korari baramukoresha.

Abarokirita bose bafite ibyo bagenderaho, ariko ashobora gukoresha indi tekinike (Technique), yaba afiti kapanyi(Company) ye akamuhamo akazi nkuko nabo ba Rehema bari barahawe akazi na Pasiteri Gad Eulade kuko nawe afite Company y’iby’amasuku mu mujyi wa Kigali.Rero ashobora kugumamo bitewe n’uko perezida yamuhayemo akazi, kandi nawe akaba atakanga.

Impano y’umuntu arayigendana, ntago igomba kuba iy’abantu runaka ni ukuvuga ngo iyo uyifite uko uyigendana niyo upfuye urayijyana. Nibura undi muntu yayikoresha nka kariya (Carrier), nka pashono (passion) wayikoresha mu buryo bumwe ku bundi.

Bituma wa muntu ariwe uba icyitegererezo wenyine noneho bo bakaguma hahandi yanagenda bagakomeza kuguma hahandi.

Abashinzwe imicungire (Management) cyane cyane nk’abaperezida b’amakorari benshi usanga nta bushobozi bafite bwo kuba abaperezida.

Bayobotse inzira za rekiretometi (Recrutement) aho kuyoboka inzira yo gushaka abarimu bo kwigisha abaririmbyi kuko buri wese yatozwa akaba umuntu ukomeye.

Clement akaba yakomeje atanga urugero ku giti cye , mu magambo ye ati:”Naguha urugero nkanjye ubu ndi umutoza, mfite amakorali menshi nazamuye nahera nko kuri korali yanjye Bethel Gisenyi kuko amatekinike menshi ni njye wayashyizeho, n’andi makorali menshi natoje haba I Kigali, mu ntara no mu turere, nkanjye ntiwanyumva ndirimbiye korali.

Abajijwe ko nawe ubwo yaba ari umuhashyi umuntu ataba yibeshye yaduteye utwatsi ati :” hoya hoya njyewe ntoza korari  nyinshi, njyewe ndi mwarimu nkigisha ijwi nawe uzaze nkwigishe ntago ndokiritwa, iyo nicara muri korari nkaririmba icyo gihe niyo iba indokirise, njye ndigisha amatekinike yose ashoboka, no guhimba amajwi, niyo mpamvu ntabaye n’umuhanzi.

Ikinyamakuru isezerano.com kimubajije abantu abona babikora neza yavuga ko atari abanyabiraka yagarutse kuri aya mazina “Neema Marie Jeanne abikora nk’umuhanga, New Melody yigisha iby’imiririmbire, rimwe na rimwe igakora pafomence (Performance) ahantu ikenewe, iraririmba ikanigisha kuko iriya team yabo bariga bakanigisha iby’amajwi ntago abikora nk’uhaha kuko abikora nk’umunyamwuga kandi asangiza abandi .

Mu gutanga umwanzuro uwo twise Serge yavuze ko atari bibi kwagura impano no kwagura Ubwami bwa Kristo , ariko bikorwe neza muri gahunda kandi mu muco mwiza bitabangamye.

Aho nawe yatanze    ingero umutoza, umuririmbyi Neema Marie Jeane ni umuririmbyi wa korali Iriba ADEPR Taba ariko ntibimubuza kuba muri New Melody kandi akaba ari umuyobozi wayo kandi hose abikora neza nta bihembo.

Umuhanzi akaba umuririmbyi mwiza Bosco Nshuti aba muri Korali Siloam akaba n’umuririmbyi wa New Melody ndetse atoza n’andi ma Korali menshi ariko abikora neza, none tuvuge ko ari umukozi w’ibihembo ?

Ikinyamakuru isezerano.com cyagerageje gushaka abavugwa muri iki kibazo nabo bagitangariza byinshi kubyo bazi by’ukuri kuri bo ndetse n’uko babyumva ndetse n’uko babibona.

Umuyobozi wa korari Ukuboko kw’iburyo Bwana [Seth Kwizera ]akaba yamaganiye kure abashinja iyi korari ibi bikorwa byo kugura abaririmbyi,anasobanura byinshi bivugwa kuri Aimable ati :“Aimable yimukiye mu gatenga n’ubwo abantu baba batazi amakuru. Atuye rero ahantu bita I murambi ya Gatenga abantu barahazi. Umuntu rero iyo yimutse ashobora guhitamo korali bitewe n’impamvu ze akajya mu yindi”.

“Umuntu akorera umurimo w’Imana ahantu atuye, rero kuba yaraje mu yacu avuye mu yindi byo nibyo nkuko n’abacu bashobora kuva mu yacu bakajya mu zindi bitewe naho bagiye gukorera ,ariko ntago yaje tumurokirise niba banabivuga siko biri”.

“Nta shimwe tugira tumugenera,nta shimwe twabona tugenera umuntu ukora umurimo w’Imana ntaryo rwose. Abantu bavuga amagambo ngo ngaho yaje ari umusore ngaho yakoze ubukwe, ese ubu umuntu ukoze ubukwe ari muri korali nanjye ubwanjye ndi umugabo nakoze ubukwe, bankoreye ubukwe gute, barantwerereye, nawe baramutwerereye ,nawe ejo bazagutwerera. Ariko abantu hari igihe bavuga uko bashaka ntago wababuza. Ariko ntahembwa”.ibivugwa ko namuhaye akazi ntabyo nzi rwose.

Uruhande rw’abashinjwa ubuhashyi babivuze ho iki?

Aimable Byicaza mu magambo ye yahakanye ko atigeze ava muri Korali Abakorerayesu bamushinja ko yavuyemo kuko iriya ari korali ye y’ibihe byose,anongeraho ko yagiye muri Korali Ukuboko kw’iburyo mu rwego rwo kuyitoza.

Ati:”Ntago nigeze mva muri korali Abakorerayesu kuko iriya ni korari yanjye iteka ryose, n’igihe mbonye akanya ndanyaruka kandi nkakora, nta kibazo n’abayobozi barabizi bose n’impamvu yanjyanye barayizi narayibasobanuriye”.

“Impamvu ni ugutoza, njyewe nshoboye nkabona ubushubozi n’umwanya nafasha n’abandi benshi uko nshoboye. Ni muri urwo rwego rero nagiye muri korali Ukuboko kw’iburyo kubafasha. Kugeza ubu nta kibazo dufitanye na korali Abakorerayesu kandi ntekereza ko ntakizaba”.

Umuhanzi Tuyisenge Innocent nawe uvugwa muri iki kibazo cyo guhaha nawe ati :” Mu byukuri njye natangiye kuririmba muri korali [Bethel] mu mwaka wa 2010, ariko nkuko bisanzwe mu buzima bwacu bw’abaririmbyi cyangwa bwa gikristo, hari ukuntu umuntu yimukira ahantu bitewe n’impamvu runaka.

Jyewe rero nagiye I Kigali kubw’impamvu yanjye runaka bitari nkuko abantu babivuga ngo wenda hari ikiguzi runaka, kuko natoranyije umudugudu numva nkunze, cyane cyane ko nakoreye Shalom muri icyo gihe nta bantu tuziranyemo byahita bituma mvuga ngo hari impamvu itumye njyamo idasanzwe. Nuko nkora umurimo w’Imana ndi i Kigali.

Innocent akaba yatangarije ikinyamakuru isezerano.com ko”atari   ubwa mbere abyumvise bimuvugwaho , cyane ko yabibajijwe n’ikindi gitangazamakuru ,ariko akaba atekereza ko abantu bakurikirana amakuru ye yagiye abibabwira.

Muri ubwo buryo rero njye kuza muri Shalom ntago bigeze batanga ikiguzi cyane cyane ko nta nikibigaragaza ndetse nabo ubwabo ubabajije, bakubwira ko atari ukuri. Njyewe ubundi nta nubwo navuye muri Shalom nubu ngubu no mu cyumweru cyashize nari mu myitozo.

Mu gihe yarabajijwe niba yakwemera gutoza buri korari iyariyo yose nta kiguzi ahawe niba yabyemera yasubije ati:” Njye ndabikora cyane, ni ibintu nkora kuko njya mu makorali menshi cyane. Hari ugutoza no kuba umunyamuryango wa korali, izo korali rero nkubwiye ndi umunyamuryango wazo. Ariko izindi zo ni nkuko bakiymbaza undi mutoza w’ahandi ntakibazo ndabikora nabyo.

Iyo haza kuba dukorera amafaranga tuba turi abatunzi bakomeye twaraguze amamodoka cyangwa twarubatse amazu, gusa dufite I gihembo kiruta ikindi cyosecyo kw’isi , icyo gituruka mu Ijuru.

Gusa icyo nabwira abakunzi banjye n’abandi ni ukubamara impungenge mbabwrira ngo Innocent ni umuririmbyi uzi icyo akora cyangwa uzi uwo akorera.

Abajijwe niba hari abandi abiziho ibyubuhashyi yavuze ko Nawe yumva bivugwa, ariko ibyo aribyo byose ntakabura imvano kuba bivugwa ni ukubera ko bishobora kuba biriho. Asoza  atanga inama ko ikiriho cya nyacyo ni icyo ijambo ryImana rivuga n’uko tugomba gukorera Imana nk’abantu bafite ingororano ziri mwijuru.

Kuruhande rwa abakristo babyakira gute?

Uwera akaba umukristo mu Itorero rya Eglise apostolique pour le reveil au Rwanda yagize ati: Abayobozi b’amakorari bakwiye kugira ubwenge , ubushishozi n’amakenga kuko sibyiza gusenyera umuvandimwe wawe icyo utakwifuza ko kikubaho ntukwiye kucyifuriza undi ngo unakimukorere kuko sinzi niba uwagutwarira abaririmbyi byagushimisha .

Cyane cyane ko usanga hari byinshi bamufashije mu kuzamura impano ye kuva akiri umwana muto , bizeye ko ari ejo hazaza hayo

Abayobozi binsengero nabo bakwiye kubera maso ubuzima bw’abakristo babo bakabaha ibyemezo bibimura babanje kumenya by’ukuri impamvu ibajyanye .

Deo Kubwimana ati :”Mu iyobokamana ntihakwiye kubaho  guhangana , ahubwo habeho gushyigikirana , gusengerana gufashanya , naho ibyo kugura abaririmbyi nk’amakipe agura abakinnyi aho ivugabutumwa ryaba ryerekeza haba ari habi cyane.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment