Home Amakuru y'ibanze Rwanda : Insengero zafunguwe ,hagaragazwa ibyo zisabwa gukurikiza

Rwanda : Insengero zafunguwe ,hagaragazwa ibyo zisabwa gukurikiza

by Ubwanditsi
0 comment

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu  yayobowe na Perezida Paul Kagame yateraniye muri Village Urugwiro yakomekoje kwemeza ingamba  zo kwirinda  Coronavirus ikomeje kuba ikibazo ku  Isi, igaragaza ibikorwa bikomeza gukora ndetse nibikomeza gufungwa bigategereza igihe nyacyo bizakomorerwa , bagaragaza n’ibikorwa  bakomoreye.

Mu gihe hari hashize amazi arenga 4 ahantu hose habera ibikorwa byo gusenga abantu bari hamwe bifunzwe nta muntu wemerewe kujya mu rusengero cyangwa mu Sigiti mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Corona.

Inama y’ Abaminisitiri ikaba yemeje  ko uburenganzira bwo gufungura insengero buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu gihe bwabonye ko byose  itorero cyangwa Umusigiti  usabwa mu kwirinda icyorezo cya Corona babyujuje . izitabazabasha kugaragaza uburyo nyabwo bwo gukumira Corona   ntizizemererwa gufungura.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko gahunda yo gupima abantu Covid-19 ikomeza mu gihugu hose, udupfukamunwa tugakomeza kwambarwa neza nk’ibisanzwe  ,aho umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

 

You may also like

Leave a Comment