Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Itariki yo gushyingura Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, yahindutse

Rwanda: Itariki yo gushyingura Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, yahindutse

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’uko hatangajwe ko itariki yo gushyingura Nyakwigendera Padiri Ubald RUGIRANGOGA ari tariki ya 01 Werurwe 2021, iyi tariki yamaze guhindurwa nkuko byatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA.

Abinyujije mu Itangazo yashyize ahagaragara, Musenyeri Celestin yavuze ko Kubera impamvu zitunguranye, umunsi n’itariki byo gushyingura Padiri Ubald byahindutse, aho kuba itariki ya 01/3/2021, azashyingurwa mu rugo rw’ibanga ry’Amahoro ku wa 02 Werurwe 2021, kandi asaba ko yakomeza gusabirwa akazaherekezwa n’amasengesho menshi.

Iri tangazo riragira riti” Musenyeri Celestin HAKl ZIMANA , Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, aramenyesha Abapadiri, Abiyeguriyimana n’Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu, Abagize umuryango, Inshuti n’Abavandimwe ba Padiri Ubald RUGlRANGOGA witabye Imana kuwa 08 Mutarama 2021, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko imihango yo gushyingura yari iteganyijwe kuwa mbere le 01 Werurwe 2021, yimuriwe kuwa kabiri, le 02 Werurwe 2021, i Cyangugu, ku Ibanga ry’ Amahoro. Dukomeze kumusabira ngo Nyagasani amuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu.

Padiri Ubald RUGIRANGOGA yitabye Imana tariki ya 8 Mutarama 2021, azize indwara y’ubuhumekero yatewe n’icyorezo cya Corona Virus, bikaba biteganyijwe ko azazanwa gushyingurwa mu Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2021 avanywe muri leta zunze Ubumwe za Amerika.

You may also like

Leave a Comment