Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga insengero

Rwanda: Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga insengero

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, ishingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga insengero.

Nkuko biri mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara, Abakirisitu ntibagomba kurenga 30% by’ubushobozi bw’urusengero rwabo rushobora kwakira, kandi abatanga amaturo basabwe kujya babikora hifashishijwe ikoranabuhanga(Momo Pay, Banktransfer) cyangwa se ababara amaturo bakambara uturindantoki(Gloves).

Muri iritangazo kandi hari ingingo igaragaza buri amatorero n’umunsi yemerewe gusengaho, gusa hakaba umunsi umwe w’Amateraniro buri dini cyangwa itorero ryemerewe mu minsi y’imibyizi, ariko nawo ukazabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’umurenge urusengero ruherereyemo.

Buri rusengero rwemerewe gukora kandi rurasabwa kuba rufite akuma gapima umuriro, Abakorerabushake ndetse n’ubukarabiro. Urusengero kandi rurasabwa kumanika imibare ntarengwa y’abemerewe gusenga, abaza yuzuye bagasubizwayo.

Hagati y’amateraniro n’andi, hasabwa kunyuramo amasaha abiri kugirango habanze hasukurwe.

Amabwiriza mashya agenga insengero.

You may also like

Leave a Comment