Home Amakuru y'ibanze Rwanda: Umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga uzagezwa mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare

Rwanda: Umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga uzagezwa mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi yitabye Imana, hamenyekanye igihe umurambo wa Nyakwigendera Padiri Ubald RUGIRANGONGA uzagezwa mu Rwanda, ko ari mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare.

Nkuko murumuna we yabitangarije ikinyamakuru isezerano.com, yavuze ko igihe cyo kugeza umurambo wa mukuru we mu Rwanda cyamaze kwemezwa, kuko biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi turimo kwa Gashyantare uzaba wagejejwe mu Rwanda ukanashyingurwa, gusa avuga ko itariki nyirizina itaramenyekana.

Yagize ati”Ntabwo itariki iramenyekana neza, ariko ni mu mpera zuko kwezi kwa kabiri(Fevrier), nibwo biteganyijwe ko umurambo we uzaba wagejejwe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko impamvu yatumye atinda kugezwa mu Rwanda ari uko habayeho gahunda ya guma mu rugo, bituma indege izamuzana itinda kuboneka. Ati” imbongamizi ni lockdown yari mu bihugu by’Uburayi, aho batemeraga ko indege ziva muri Amerika zigwa ku bibuga byabo,kandi ari inzira iva muri Amerika ku ndege ziza mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko nagezwa mu Rwanda hazabaho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma, hagaturwa n’igitambo cya misa, nyuma agashyingurwa muri diyosezi ya Cyangugu ku gasozi kitiriwe ibanga ry’amahoro.

Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2020, yishwe n’indwara y’ibihaha, yari yatewe no kumara igihe arwaye icyorezo cya Corona Virus. Yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko akaba yaratabarukiye muri leta zunze ubumwe za Amerika.

You may also like

Leave a Comment