Home Amakuru y'ibanze ‘SHIMWA MANA’ – Umugore wa “Mac Powell “umuririmbyi muri Third Day yavuye mu bitaro

‘SHIMWA MANA’ – Umugore wa “Mac Powell “umuririmbyi muri Third Day yavuye mu bitaro

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuririmbyi wo muri Third Day’s Mac Powell hamwe n’ umugore Aimee barimo barishimira ko yasezerewe n’ ibitaro nyuma yo kurwara indwara y’ ubwonko.

Inkuru nziza yabaziye mu gihe biteguraga kwizihiza  umunsi mukuru wa Noheri( Christmas) bari mu rugo rwabo.Uyu mugore yaramaze igihe kingana n’ ibyumweru bibiri ari mu bitaro nyuma y’uko yaje kuribwa n’ umutwe. “Nyuma y’ iminsi 14 ya maze mu bitaro aribwa n’ umutwe, umuganga yahaye uburenganzira  Aimee kuva mu bitaro.  Ibi bikaba byatangajwe na Powell umugabo we kuri Instagram.

Amakuru dukesha Christian post yavuze ko  azakomeza kugenda avurirwa mu urugo kugeza akize neza uko iminsi izakomeza y’icuma.

Iyi akaba ari intambwe yatewe mu ugukira kwe. Powell akaba yavuze ati:“Mana warakoze­ Twishimiye cyane abaganga bitaye kuri[ Aimee] kandi tutibagiwe no gushimira umuryango wacu, inshuti, hamwe n’ abavandimwe muri Kristo bamusengeye, bakita ku bana bacu kandi bakaduha amabaruwa atwifuriza gukira, bakaduha n’ibyo kurya hamwe n’ indabyo”.

Powell yari yasabye abafana be ko basengera umugore we wajyanywe mu bitaro akaba yari yabishyize no kuri sitetasi (status).

Ariko Aimee we yakomeje kwikomeza abwira Mac gusubira kuri siteji (stage) mu birori byo kwitegura Noheri yari ataragaragayeho umunsi wabanje mu gihe yari ari mu ruhande rwa Aimee.

Yatangaje ko bizatwara hagati y’ ibyumweru bine cyangwa bitandatu kugira ngo Aimee abe amaze gukira neza. Ariko igihe cye cyo gukira cyabaye gito ugereranyije n’uko abaganga bari babyiteze. Powell yizera ko byose ari ukubera amasengesho.

Powell akaba yaravuze ati “Ntagushidikanya kuri mu mitima yacu no mubitekerezo byacu ko Imana yumva amasengesho yacu ikana kiza Aimee”

Kuko abaganga batangariye uburyo Aimee arimo arakoramo n’ ukuntu ari gukira vuba.

Umugore wa Powell yajyanywe mubitaro nyuma y’uko umuririmbyi ahamagaje ubutabazi bw’ ibanze, kubwo umugore we yararimo kuribwa n’ umutwe. Ubwo bamucishaga mu cyuma basanze afite ikibazo mu mutwe.

Mac Powell hamwe n’ umufasha we Aimee Powell bakaba bamaze imyaka 20 bashakanye, bakaba barabyaranye abana batanu.

You may also like

Leave a Comment