Home Amakuru y'ibanze Simon Kabera ati:” Igihugu cyacu ni igihugu gifite umugisha , Imana iradukunda kuko bo baramwanze ntibamwemera

Simon Kabera ati:” Igihugu cyacu ni igihugu gifite umugisha , Imana iradukunda kuko bo baramwanze ntibamwemera

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Uyu muhanzi benshi babona ko ari inkingi ya mwamba mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda , yari umwe mubahanzi benshi bari batumiwe mu gitaramo cya Rabagirana Worship Festival 2019.

Benshi mubari bitabiriye igitaramo bari bategereje cyane Simon Kabera dore ko indirimbo ze zafashe imitima yabo.

Mu gihe uyu muhanzi Simon Kabera yaramaze kuririmba indirimbo ebyiri ,ibyishimo byamurenze , afata akanya aganira gato n’abantu  bitabiriye igitaramo , n’uko ababwira ikiganiro yagiranye n’umugabo wo muri Isilaheli .dore ko mu gihe gishize Imana ya muhaye umugisha akabasha kujyayo .

Uyu mugabo w’Umunyasilaheli yabajije [ Simon Kabera ]uko bemera ibya Kristo koko niba yarazutse ? n’uko Simon ashimangira  ati:”  Yesu yarazutse ni muzima yicaye mu cyubahiro mu Ijuru . Umunyasilaheli aramusubiza ati“ niba Yesu uvuga atakiri mu gituro ntabwo ari Imana . Simon yakomeje avuga ati:”yakomeje amubwira ko twebwe Imana yaduhaye amategeko 7 gusa naho twebweho Imana yaduhaye amategeko 620.

Simon Kabera yakomeje asobanurira abitabiriye igitaramo ko kugirango uwo Munyasilaheli avuge gutyo bisobanuye ko harimo ubwibone bukomeye ko abanyamahanga batari kumenya Kristo , mu magambo ye akaba yacishijemo asaba abantu ko buri wese yasaba uwo bicaranye akamubwira  ko kumenya Kristo ari Ubuntu , ntabwo ari philosophy ntabwo ari kumenya ubwenge ,ntabwo ariko uba uzi gusobanukirwa ahubwo kumenya Kristo n’ubuntu .

Simon yakomeje avuga ko yahavuye yize ikintu gikomeye cyane ati:” Imana yo mu Ijuru ihabwe icyubahiro kuko mu gihugu cyacu dufite abantu benshi bavuga ko Yesu ari Umwami . natangaye kubona gurupe (Group )zitandukanye zihimbaza Imana zanyuze hano  ziri kuza hano zose  zivuga icyubahiro cy’Imana.

Mu magambo y’icyongereza yavuze  ati:” we are so Blessed  [ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ko turi abanyamugisha cyane ], igihugu cyacu ni Igihugu gifite umugisha yongeye ati:”[God is Great] (mukinyarwanda bishatse kuvuga Imana irakomeye).Imana iradukunda kuko bo baramwanze ntibamwemera ariko Bibiliya iravugango abamwemeye yabahaye ububasha bwo kuba abana b’Imana.

Simon akaba yakomeje yemeza ko ibyo bimurema umutima , bigatuma anezerwa ,bigatuma agubwa neza , ibyo bigatuma yumva umutima we uguwe neza , kubera ko ubwiru bw’Imana bwahishwe babandi bonse amabere na Kristo , babandi bafitanye isano yahafi cyane .ibyo byatumye nawe asobanukirwa ko ari umwana w’Ijuru .

You may also like

Leave a Comment