Home Amakuru y'ibanze Simon Kabera ati:” Najyaga ngemura amata ku igare mvuye kure mu giturage kwa Data” Najyaga nsiba ishuri Papa akambwira ngo njyewe se ko ntize….( SOMA UBUHAMYA BURAMBUYE )

Simon Kabera ati:” Najyaga ngemura amata ku igare mvuye kure mu giturage kwa Data” Najyaga nsiba ishuri Papa akambwira ngo njyewe se ko ntize….( SOMA UBUHAMYA BURAMBUYE )

by Nelson Mucyo

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana Simon Kabera yahamije ko Imana yamuhaye umugisha akajya kwiga ku mugabane w’Uburayi maze ikanamubwira ko ari Imana isohoza amasezerano.  Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru cyo kuwa 7 Nyakanga 2019,ubwo yari ari imbere y’imbaga y’abari bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Nkomezi Prosper cyabereye muri Hotel Serena iri mu mujyi wa Kigali. 

Muri iki gitaramo ,Simon Kabera yabwiye abantu aho Imana yamukuye n’uburyo Imana yavuganye nawe ikoresheje umuntu utarize,aho yamubwiye ko Imana imuhaye umugisha kandi ko aziga amashuri menshi.

Yagize ati:”Data yapfuye niga i Butare mu mwaka wa kane, ariko umunsi umwe ndi mu nzu y’Imana umuntu utarize niwe wambwiye ngo wa muhungu we Imana iguhaye umugisha,uziga amashuri menshi. Navuye i Butare Imana impa umugisha jya kwiga mu Burayi Imana irambwira ngo ndi Imana isohoza amasezerano”.

“Umuntu twari twicaranye naramubwiye ngo mvuye mu Rwanda ,arambwira ngo uzi uburyo iri shuri rihenze!Ni nkaho yambwiraga ngo wageze hano ute? Nahise nibuka ko najyaga ngemura amata ku igare mvuye kure mu giturage kwa Data.Najyaga nsiba ishuri Papa akambwira ngo njyewe se ko ntize ,ariko uko Imana iteraho akantu niko mvuga ngo “Ifeza n’izahabu byose ni ibyawe”.

Simon Kabera ni umuhanzi w’ indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR Remera. Simon Kabera azwi cyane mu ndirimbo: Mfashe inanga, Gusenga, Soon and very soon, Munsi yawo n’izindi nyinshi. 

You may also like

Leave a Comment