Home Amakuru y'ibanze Sobanukirwa : Menya byinshi ku mibumbe y’imbere igaragiye izuba

Sobanukirwa : Menya byinshi ku mibumbe y’imbere igaragiye izuba

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Imibumbe iba mu isanzure yose hamwe ni icyenda ariyo Mercury, Venus, Earth, Mars, Jupiter, Saturn, Uranus, Neptune, Pluto.

Iyi mibumbe uko ari icyenda ikaba igabanyijemo ibice bibiri, hari imibumbe y’imbere igaragiye izuba (inner planets) ariyo Mercury, Venus, Earth, Mars.

Hakaba n’imibumbe y’inyuma igaragiye izuba (outer planets) ariyo Jupiter, Saturn, Uranus, Neptune, Pluto.

Iyo bita imibumbe y’imbere igaragiye izuba nuko ariyo yegereye izuba cyane kurusha indi isigaye kubera intera iri hagati yayo n’izuba ari nto.

Iyi mibumbe y’imbere yose iba ifatika (solid) kandi yenda kugira ingano imeze kimwe (similar size). Ariko nanone buri mubumbe ukagira aho utandukaniye n’undi.

Umubumbe wegereye izuba cyane kurusha iyindi ni Mercury, hagati y’izuba na Mercury harimo intera ingana na kilometero 58,000,000. Mercury ikoresha iminsi 59 kugirango izenguruke izuba inshuro imwe (Revolution).

Undi mubumbe wegereye izuba ni Venus. Hagati y’izuba na Venus harimo intera ingana na kilometero 107,000,000. Venus ikoresha iminsi 243 kugirango izenguruke izuba inshuro imwe.

Ikintu Venus itandukaniyeho n’indi mibumbe y’imbere (inner planets) nuko iyo iri kuzenguruka izuba, yo izenguruka iva iburasirazuba igana iburengerazuba, bivuze ngo kuri Venus izuba ricana riturutse iburengerazuba (west).

Mu gihe Isi n’indi mibumbe y’imbere izenguruka izuba iva iburengerazuba igana iburasirazuba.

Uyu mubumbe dutuye witwa Isi (Earth), niwo mubumbe wa gatatu wegereye izuba. Hagati y’Isi n’ izuba harimo intera ingana na kilometero 150,000,000, ikaba izenguruka izuba mu gihe cy’umunsi umwe gusa ungana n’amasaha 24.

Umubumbe w’Isi utandukanye cyane n’indi kuko niwo mubumbe wonyine ibinyabuzima bishobora guturaho, ahandi hashobora gutura ibinyabuzima bimwe na bimwe ni ku mubumbe wa Mars.

Igitabo cyitwa “Earth science” cyanditswe na Robert H.Marshall Allen Rosskopf, kitubwira ko impamvu nyamukuru ku isi ariho haboneka ubuzima nuko hari igipimo cy’ubushyuhe kiringaniye, hakaboneka n’amazi.

Mars niwo mubumbe wa kane wegereye izuba. Hagati y’izuba na Mars harimo intera ingana na kilometero 227,000,000. Mars ikaba izenguruka izuba mu gihe cy’umunsi umwe n’iminota 38.

Ikindi nuko kuri Mars nta mazi asukika wahabona kubera hakonja bitewe nuko iri kure y’izuba ugereranyije n’intera irimo, ibyo bigatuma amazi yaho aba ari urutare (frozen water).

 

 

You may also like

Leave a Comment