Home Uburezi Sobanukirwa neza icyo wakora kugirango umwana wawe akure akunda gusoma(soma birambuye)

Sobanukirwa neza icyo wakora kugirango umwana wawe akure akunda gusoma(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti

Gusoma usanga abantu batari bake babyifuza ,ariko kugirango uzafate igitabo usome bikamubera umutwaro.Ibi biterwa akenshi no kuba warakuze utabikunda cyangwa se ubona aho utuye nta muntu ujya afata akanya ngo asome ibitabo.

Hariho nabavuga ko mu gitabo ushobora kuhahisha ukuri abantu benshi ntibakumenye kubera kudasoma.Nubwo hari abadakunda gusoma ntibivuze ko babibona nabi ahubwo ni uko baba badafite uwo muco.

Mu gihe ufite umwana usoma rero aba ari ishema ku mubyeyi kuko gusoma ni isoko y’ubwenge,kandi ubwenge burya buba mu bitabo.Urubuga rwa l-ecole-a-la-maison rwo rugaragaza ibintu bitandukanye wakora ngo ukundishe umwana gusoma.

1.Somera umwana wawe inkuru zo mu bitabo

Kwigisha umwana gusoma bishobora gutangirira mu bwana bwe.Ibi bivuze ko wajya umusomera inkuru zo mu gitabo,intego Atari iyo kugirango umwana azumve ahubwo bigamije gutuma umwana yishimira ijwi ryawe n’uburyo urihinduranya mu gihe usoma umwandiko.Maze ugakurikiza utwatuzo,ahari akabago ukahagarara,ahari agatangaro ugatangara,aho ugomba kwitsa ukitsa.

Hari ubukungu bwinshi buba bwihishe mu ijwi ry’umubyeyi.Ushobora gusomera umwana muto cyane ,ukoresheje ijwi rituje bizatuma umwana aryoherwa cyane no gusoma kwawe.Ndetse burya n’umwana utwite ushobora kumusomera kuko aba akeneye kumva ijwi rituje ry’umubyeyi.

2.Kubaza ibibazo umwana byerekeranye n’ibyo wamusomeye

Kubaza ibibazo ni byiza,atari gusa gufasha umwana kumenya ibyo wamusomeye ahubwo ushaka kugirango wubake umwana uzigirira akamaro mu buzima bwe bw’igihe kizaza.Ibi bizatuma yiyubaka mu kwigirira icyizere,bitume umwana amenya yuko muri we afite ibisubizo mu gihe abajijwe ibibazo binatume ubwonko bufunguka.

3.Kora uko ushoboye umwana wawe azajye akubona uri gusoma

Niyo umwana wawe yaba adakunda gusoma,mu gihe abona umubyeyi we akunda gusoma ibitabo,ibinyamakuru cyangwa se bibiliya bizamubera urugero rwiza bitume nawe abikunda kuko abona ko n’abantu bakuru nabo babikeneye.

4.Kundisha umwana gusoma mu buryo buhoraho

Fasha umwana kwibuka inyuguti asanzwe azi,naramuka abivuze neza umushimire nabivuga nabi ntugahite umubwira ngo sibyo ahubwo umubaze niba yizeye ko ari byo.Ashobora kwikosora cyangwa bikamutera kurushaho gukunda gusoma kugirango ajye abona ibyo asubiza kandi ahagazeho ko bifite ukuri.

Gusoma ni byiza ,iyo ukundishije umwana wawe gusoma akiri muto akura ari umuhanga ,yifitiye icyizere,afite ubwonko butekereza neza,yariyubatsemo ubumuntu,gusobanukirwa byihuse,kwisesengurrira ibintu,kumva ko hari icyo yageraho no gukura mu myumvire.

 

You may also like

Leave a Comment