Home Ubuzima Sobanukirwa: n’ibyiza byo kuba ahantu hakonje ku buzima bw’umuntu

Sobanukirwa: n’ibyiza byo kuba ahantu hakonje ku buzima bw’umuntu

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Abantu benshi ntibakunda kuba ahantu hakunda guhora hakonje cyane. Hari n’abatinya ahantu hakonje bitewe n’abasirikare bake bafite mu mubiri wabo bikaba byabaviramo kurwara umusonga cyangwa se izindi ndwara.

Ariko amakuru dukesha ikinyamakuru reader’s digest atubwira ko hari ibyiza byo kuba waba ahantu hakonje kuko bituma ubwonko bwawe burushaho gukora neza.Ahantu hakonje hagufasha gutekereza neza.

Muri 2017 kaminuza ya Stanford yavumbuye ko abantu hari ibyo bakora birimo nko kuba bafata imyanzuro cyangwa se gutanga ibitekerezo mu gihe ikirere kimeze neza.Ubushakashatsi kandi bwanagaragaje ko abantu bibagora kuba bakora imirimo ivunanye mu gihe cyo ku zuba kurusha mu gihe cy’itumba.

Akenshi usanga abantu mu gihe cyo kuzuba bibagora gukora ibintu bivunanye kubera ko umubiri unanirwa vuba.Kuba ahantu hatari ubushyuhe bwinshi bituma usinzira neza kuko ubushyuhe bw’umubiri butangira kwiyongera iyo ugiye kuryama.

Akenshi iyo ari mu gihe gishyushye,ubushyuhe bushobora kuba bwatuma udasinzira neza nkuko ubyifuza.Umushakashatsi Tucker yagaragaje ko umuntu arushaho gusinzira neza mu gihe ari ahantu hari ikirere kimeze neza kidashyushye cyane.

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abantu baba ahantu hakunda kuba hakonje badakunda kurwara cyane. Ariko Tucker yagaragaje ikintu kibitera avuga ko biba bigoye ko virusi zimwe na zimwe zifata umuntu mugihe cy’ubukonje. Gusa nubwo abantu bakunda kurwara ibicurane mu gihe cy’imbeho biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu kuko si abantu bose barwara ibyo bicurane.

Kuba wakora siporo mu gihe hatari ubushyuhe bwinshi bituma imikaya y’umutima wawe irushaho gukomera kuruta uko haba ari ahantu hashyushye, kubera ko ahantu hari ubushyuhe bwinshi hatuma umubiri w’umuntu unanirwa vuba.

Umushakashatsi Tucker yakomeje agaragaza ko kuba ahantu hakonje bituma ubasha gusinzira neza kandi bikagufasha no mu mitekerereze yawe.Rero akenshi usanga umuntu ahora yumva ameze neza mu mubiri,nta bintu bimuhangayikishije cyane kuko aba yasinziriye neza iyo hatajemo uburwayi.

Ahantu hataba ubushyuhe bwinshi rero ni heza kuko hashobora kuba intandaro yo kuba umuntu yamara igihe kirekire,mu gihe kuba ahantu hashyushye cyane biri mu bishobora kugabanya igihe cyawe cyo kubaho.

 

You may also like

Leave a Comment