Home Amakuru y'ibanze Sobanukirwa: byinshi ku buryo amazi akora urugendo rwisubiramo kandi ruhoraho (Water Cycle)

Sobanukirwa: byinshi ku buryo amazi akora urugendo rwisubiramo kandi ruhoraho (Water Cycle)

by Ali Gilbert Dunia

Bitatu bya kane by’Isi bigizwe cyangwa bitwikiriwe n’amazi, kandi igice kinini cy’ayo mazi cyihariwe n’amazi y’inyanja, asigaye yose akaba ibiyaga, inzuzi, n’imigezi.

Uramutse ukurikiranye urugendo rw’igitonyanga kimwe cy’amazi aho rwahereye mu kirere, ugakomeza aho cyagiye gica mu misozi, ugakomeza ukagikurikirana mu rugendo rwacyo, wabona uru rugendo rwacyo rutangaje cyane.

Kuko wamara igihe cyawe cyose cyo kubaho wurira imisozi, umanuka mu migezi, ugenda munsi y’ ubutaka ndetse rimwe na rimwe ukisanga uri mu Nyanja, gusa urugendo rw’ amazi ntago rurangirira aho gusa, amazi yose akomeza gutemba.

Amazi agira urugendo rurerure ruhoraho kandi rwisubiramo, kuko amazi ahora mu rugendo rwo kuva mu kirere aza ku Isi, akongera akava ku Isi asubira mu kirere, mu rurimi rw’icyongereza urwo rugendo ruzwi ku izina rya “Water Cycle” cyangwa “Cycle de l’eau” mu rurimi rw’igifaransa.

Impamvu ituma urugendo rw’amazi ruhoraho kandi rwisubiramo, biterwa n’izuba. Imirasire y’izuba icanira amazi ari ku Isi, agacayuka, agahinduka umwuka, agasubira mu kirere (atmosphere) mu buryo bw’umwuka.

Iyo uwo mwuka w’amazi (water vapor) ugeze mu kirere uhura n’undi mwuka ukonje, bityo bigatuma nawo ugenda ukonja buhoro buhoro.Iyo umwuka w’amazi umaze gukonja cyane, urahinduka ukaba urubura, arirwo twe tubona mu kirere tukarwita ibicu cyangwa ibihu.

Iyo rwa rubura (ibicu by’imvura) rumaze kwirundanya ari rwinshi, ruramanuka rukagaruka ku Isi rugatanga imvura. Iyo imvura imaze kugwa, amazi y’imvura amwe ajya mu butaka (ground water), andi asigaye atabashije kwinjira mu butaka, asigara hejuru ku buso bw’Isi (Surface water).

Amazi asigara hejuru ku butaka niyo yongera agahura n’imirasire y’izuba agacayuka agahinduka umwuka, agasubira mu kirere akongera agahura n’umwuka ukonje akawukonjesha nkuko twabivuze mu gice cyo hejuru.

Ibi kandi ni nako bigenda ku mazi y’inyanja kuko nayo izuba riyarasaho imirasire, maze agacayuka hakazamuka umwuka w’amazi utarimo umunyu, mu gihe igice cy’umunyu gisigara mu nyanja.

Bisobanura ngo amazi arimo umunyu (amazi y’inyanja), izuba niryo rituma umunyu ujya ukwawo, noneho amazi yakuwemo (Fresh water), niyo yongera akazamuka mu kirere mu buryo bw’umwuka.

Amazi abantu bakoresha bavomye ku mavomo yabo aturuka mu migezi, aho aba atemba hejuru y’ubutaka.

Gusa aya mazi yo mu migezi atembera hejuru y’ ubutaka yose ntago ariko ahora atemba hari ayo usanga yirundanije adatemba akaba ariyo twita amazi y’ibiyaga.

Kugirango amazi tuvoma kuri za Robine zacu atugereho bisaba ko hubakwa urugomero ku kiyaga cyangwa ku migezi kugirango babone uko bayatunganya, banayakurura bayageza ku baturage asukuye.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment