Home Amakuru y'ibanze Sobanukirwa uburyo inyenyeri zigira amabara atandukanye n’uburyo zigaragaza urumuri rutandukanye

Sobanukirwa uburyo inyenyeri zigira amabara atandukanye n’uburyo zigaragaza urumuri rutandukanye

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abashakashatsi barimo n’abo hambere (ancient scientists), biganjemo abanyamisiri, abagereki, abashinwa, abanyamerika ba kavukire ndetse n’abandi batandukanye bagize icyo bavuga ku bushakashatsi bakoze ku nyenyeri n’isanzure ryazo.

Mu bushakashatsi bakoze harimo, (uburyo inyenyeri zishashagirana, uburyo inyenyeri zitanga urumuri rutandukanye, uburyo inyenyeri zigira amabara atandukanye).

Abo bashakashatsi babonye ko inyenyeri igizwe n’uduce duto cyane tw’imyuka twitwa (Hydrogen, Helium).

Bakomeza bavuga ko inyenyeri igira ubushyuhe buyikikije, ikagira n’ubushyuhe bubamo imbere muri yo bungana na 15,000,0000C.

Ubu bushyuhe rero butuma iyo twa duce tugize inyenyeri dukoranyeho, hakiyongeraho na bwa bushyuhe busanzwe buyikikije,inyenyeri ihita itangira gushyuha cyane ikanashashagirana.

Iyo abashyakashatsi bari kureba inyenyeri n’imikorere yayo bifashisha igikoresho cyabugenewe cyitwa Telescope.

Ubushakashatsi nanone bwagaragaje ko inyenyeri zitanga urumuri rutangana ku mpamvu ebyiri gusa (intera iri hagati y’inyenyeri n’isi, hamwe n’ingano z’ingufu inyenyeri zitanga,energy).

Iyo inyenyeri yegereye isi cyane ni nako itanga urumuri rwinshi, yaba iri kure igatanga urumuri rukeya.

Nanone inyenyeri ziri ku ntera ingana uturutse ku isi zitanga urumuri rungana. Gusa iyo ziri ku ntera ingana ariko zifite energies (ingufu z’imirasire) zitandukanye, icyo gihe ifite ingufu z’imirasire nyinshi niyo itanga urumuri rwinshi.

Kugirango ibi byumvikane reka dufate urugero rw’amatoroshi abiri ari kumurika anganya imirasire kandi ari no ku ntera zingana, icyo gihe tuzabona yose anganya urumuri.

Ariko numurika amatoroshi abiri anganya imirasire ariko atari ku ntera zingana, icyo gihe iryo uzabona rimurika cyane ni toroshi izaba ikwegereye.

Naho ayo matoroshi nazaba atanganya ingufu z’imirasire kandi ari ku ntera zingana, icyo gihe iryo uzabona ricana cyane ni irizaba rifite ingufu z’imirasire nyinshi.

Ku nyenyeri nabwo niko urumuri rwayo rukora bitewe n’intera iri hagati yayo n’Isi.

Ubushakashatsi nanone bugaragaza ko inyenyeri zigira amabara atandukanye bitewe n’ubushyuhe (temperature) buzikikije buturuka ku zuba.

Inyenyeri z’ubururu bwerurutse n’iziba zikikijwe n’ubushyuhe bw’izuba bungana na 35,0000C.

Inyenyeri z’umweru ni iziba zikikijwe n’ubushyuhe bw’izuba bungana na 10,0000C.

Inyenyeri z’umuhondo ni iziba zikikijwe n’ubushyuhe bungana na 5,0000C.

Inyenyeri z’umutuku ziba zikikijwe n’ubushyuhe bw’izuba bungana na 3,0000C.

 

 

Source: Book (Earth science), Stars and Galaxies P96-98 written by Robert H.Marshall Allen Rosskopf, guided by American guidance service, AGS

You may also like

Leave a Comment