Home Amakuru y'ibanze Sobanukirwa : Umwigisha nyakuri ni nde?

Sobanukirwa : Umwigisha nyakuri ni nde?

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ni kuki dukoresha iyi mvugo ngo, umwigisha nyakuri? Abantu bakurikiraga Yesu biswe Abigishwa.

Muri Yohana 6:66, byanditse yuko “Benshi mu bigishwa be bahera ubwo, basubira inyuma, barorera kumukurikira.” Kuba batarongeye kumukurikira ukundi cyabaye igihamya cy’uko batari abigishwa nyakuri (1 Yohana 2:16).

Umwigisha nyakuri agomba kugira ishyaka rikongora ryo kwemerera Umwuka Wera kumuyobora mu buzima bwe no kurushaho guhindurirwa gusa na Yesu: “…dutwikururwe mu maso turabagirana ubwiza bw’Umwami. Bityo tugumya guhindurwa kugirango duse nawe, tugahabwa ubwiza bugenda bwiyongeranya ubutitsa…”(2 Abakorinto 3:18).

Ubuzima bw’Umwigisha nyakuri n’ubuzima buhinduka. Bisobanurwa ngo buhora buhinduka. Iyo tudatera imbere, dukura mu buryo bw’umwuka ngo tugere ku rugero rushyitse, tuba dusubira inyuma dutera Imana umugongo.

Guhindura abantu abantu abigishwa by’ukuri…

Yesu ni umukinnyi w’inararibonye n’icyamamare, naho twe abakinnyi nk’abandi bose. Ni we uhindura umunyabyaha utizera kuba umwigisha we hanyuma agahindura uwo mwigisha kuba uhindura abandi kuba abigishwa.

Nyamara aratubwira ngo “Tugende duhindure abantu abigishwa,” bisobantuye gusa ko dufatanya nawe tukamuhagararira (2 Abakorinto 5:20)  kuba abigishwa nkumuyoboro anyuzamo ubutumwa bwe kugira ngo urukundo rwe rugere ku isi yose.

Yesu , we wenyine uhindura abazahindura abantu abigishwa, ni we mwarimu wacu n’ikitegererezo cyacu.

Ntitwigira gusa mubyo yavuze ahubwo no mubyo yakoze. Yesu yatubwiye ko duhindura abantu abigishwa ( Matayo28:19). Nubwo utakoresheje aya magambo ngo “muhindure abantu abandi bazahindura abigishwa,” hano hari ibintu bitatu bigaragaza uko kuri:

1.Yesu yabaye inkomoko y’abantu bahindurira abandi kuba abigishwa ubwo abigishwa be batangiraga guhindura abandi abigishwa.

2.Matayo 28:20 havugwa abigishwa bashya b’ibihe bizaza. Yesu yaravuze ati “mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose,” akimara kuvuga ngo, “ mugende muhindure abantu abigishwa( Matayo28:19). Nuko rero buri muntu wese ukimara kwizera Yesu agombo kwigishwa itegeko ngo “mugende muhindure abantu abigishwa.”

Muri Yohana 8:31 hasobantura abigishwa nyakuri ko aria bantu bamwizera, baguma mu ijambo rye, kandi bitondera inyigisho ze. Iyo twumviye guhindura abantu abigishwa n’abo bigishwa bakumvira guhindura abandi bantu abigishwa, tuba duhindutse abantu bahindura abahindura abantu abigishwa.

3.Pawulo yasobanukiwe neza iri hame ryo guhindura abantu bahindura abandi abigishwa. Nicyo cyatumye abwira  Timoteyo atya, “Kandi ibyo mwanyumvanye imbere y’abahamya benshi ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi” (2 Timoteyo 2:2).

Iyi nyigisho tuyikesha igitabo cyanditswe   na Jerry Fine na Marilyn Fine,igitabo kitwa  “Imbona nkubone n’Imana , tuzajya tubagezaho ibivugwa muricyo kugeza tugishoje .

Ntuzacikwe ! niba ubikunze usige igitekerezo ,ukore na share na bandi bibagereho.

You may also like

Leave a Comment