Home Amakuru y'ibanze Soma igitabo ubuzima bufite intego : Ese koko waremewe gusa na Kristo?

Soma igitabo ubuzima bufite intego : Ese koko waremewe gusa na Kristo?

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Imana yari izi neza ibyo ikora kuva mu itangiriro. Yagennye kuva kera gushushanya ubuzima bw’abayikunda bugasa n’ubuzima bw’umwana wayo…Muri we ni mo tubona ishusho y’umuntu ya mbere kandi ari nayo Imana yifuza ko tugira.” (Abaroma 8:29 Msg).Iyo turebye uwo mwana tubona umugambi Imana yari ifite irema buri kintu.” (Abakolosayi 1:15 Msg)

“Imana iravuga iti” ‘tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe…” (Itangiriro 1:26 NIV)

“Mu buzima bwanyu bwose mugomba gutekereza no gukora nka Kristo Yesu” (Abafilipi 2:5 NCV)

YESU KRISTO ATEYE ATE?

IMBUTO Z’UMWUKA.

“Ariko rero imbuto z’umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka. No kugwa neza no kwirinda” (Abagalatiya 5:22-23 NIV)

Uko umwuka w’umwami akorera muri twe, tugenda duhindurwa tukarushaho gusa na we tukarushaho kugaragaza ubwiza bwe.” (2 Abakorinto 3:18b NLT)

UMWUKA WERA AKORESHA IBINTU BITATU NGO ADUHINDURE TUGIRE IMICO NK’IYA KRISTO.

Umwuka wera akoresha ukuri kugira ngo areme imico isa n’iya kristo muri twe.Ijambo ry’ubuntu bw’Imana rishobora kubahindura mukaba ibyo ishaka ko muba byo kandi rikaba ibyo mushobora gukenera byose.” (Ibyakozwe 20:32 MSG).[Yesu yarasenze ngo] “uhesheje ukuri, ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17 NIV)

Ijambo ry’Imana riduhindura abantu bashyitse bashobora gukora imirimo Imana yaturemeye.” (2 Timoteyo 3:17 MSG). Umwuka wera akoresha abantu kugira ngo areme imico isa n’iya Kristo muri twe.

“kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.” (2 Abakorinto 4: 17.NIV)

Ibanga: Imana ikuza imbuto z’umwuka mu buzima bwawe ikunyuza mu bibazo by’ubuzima bigutera kumva wagendera mu myitwarire itandukanye n’izo mbuto.

Tuzi ko Imana ikoreshereza hamwe ibintu byose ngo bizanire ibyiza abakunda Imana kandi bahamagawe nayo nk’uko yabigambiriwe…” (Abaroma 8:28 NLT)“Kuko Imana yari izi abayo kuva kera kandi yabatoranirije gushushanywa n’umwana wayo.” (Abaroma 8:29 NLT).

 IYO NZIRA YO GUKURA UGASA NA KRISTO YITWA: KUBA UMWIGISHWA

 Ujye uhora witeze ibibazo by’ubwoko bune mu buzima:

Ibigeragezo ni ibyo tunyuramo mu buzima bigenwa n’Imana kugira ngo itwiyegereze ngo itunganye imico yacu.“Tuzi neza ko bene ayo makuba atera kwihangana. Kwihangana kukaturemamo imico myiza.” (Abaroma 5:3-4 NCV)

Bene ibyo bigeragezo biberaho kugira ngo kwizera kwanyu kube gutunganijwe. Uko gutungana kurusha izahabu igiciro cyinshi.” (1 Petero 1:7a NCV) Ibishuko ni ibyo tunyuramo mu buzima bigenwa na satani kugira ngo atwigize kure y’Imana kandi yangize imico yacu.

Kandi muzirikane ko nta muntu ushukwa gukora icyaha wavuga ngo ‘Imana ni yo inshutse’ kuko Imana idashukwa ngo ikore ikibi cyangwa ngo igire uwo yoshya” (Yakobo 1:13 NLT) .

Ibicumuro ni ibikomere duterwa n’ibyaha by’abandi.Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuraho.” (Matayo 6:12) Ingorane kenshi ariko si iteka, ziba ari ingaruka zo guhitamo kwacu kwandujwe n’icyaha.

  Ibibazo bitandukanye bisaba imyitwarire itandukanye:

 Niba ari ikigeragezo kivuye ku Mana, icyo gihe ngomba gutuza igihe nkikirimo. Icyo nkeneye ni ugutuza nkizera Imana, nkareka bikagenda uko Imana ishaka.

Niba ari igishuko kivuye kuri Satani, Bibiliya iravuga ngo ugomba kukirwanya

Niba ari igicumuro giturutse ku wundi muntu, ugomba kubohoka kubwo kubabarira. We kucyihambiraho.

Niba ingorane urimo zaturutse ku ikosa wakoze, Bibiliya ivuga ko ugomba kwihana.

NTA NZIRA Y’UBUSAMO IGEZA KU GUKURA. BISABA IGIHE

 Turakura kugeza igihe tuzagera ku kigero gishyitse ni ukuvuga ikigero cyo gukura ukageza ku ‘gihagararo cya kristo.’’ (Abefeso 4:13 PH)

Ubuzima bwacu bugenda buva mu bwiza bukagenda burushaho kurabagirana uko Imana igenda yinjira mu mibereho yacu natwe tukarushaho gusa nay o.” (2 Abakorinto 3:18 MSG)

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment