Home Mu Mahanga Sri Lanka :Ubutumwa bwashyizwe kuri facebook n’umusilamu bwatumye umuriro waka(soma birambuye)

Sri Lanka :Ubutumwa bwashyizwe kuri facebook n’umusilamu bwatumye umuriro waka(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Nkuko igitangazamakuru cya Evangeliques.info kibitangaza ,ku cyumweru taliki ya 12 Gicurasi 2019 abakiristo bo mu gihugu cya Sri Lanka bagabye igitero ku bucuruzi bukorwa n’abayisilamu mu mujyi wa Chilaw,mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Sri Lanka.

Ibi ngo byaturutse ku butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Facebook n’umwe mu bacuruzi b’abayisilamu, buvuga ngo “ntimukwiye guseka na mba kuko umunsi umwe muzarira”.Abakiristo ibi babibonyemo  nk’agasumburutso k’ikindi gitero gishya kigiyeye kubagabwaho.

Abategetsi bo muri Sri Lanka byatumye bahagarika ikoreshwa ry’ imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Whats’app n’izindi mu gihugu kugirango barwanye ko zakwifashishwa mu gutuma bikomeza gukara.

Bamwe mu bayisilamu basabye umuryango wa Kiyisilamu gukumira ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga ry’ibintu bitari ngombwa.Si ubwa mbere muri iki gihugu havuzwe ibikorwa byibasira amadini kuko bikunze kuvugwa ko abakiristo bari muri iki gihugu batotezwa.

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

1 comment

a knockout post October 21, 2019 - 4:29 pm

I simply want to say I am just all new to blogs and honestly loved you’re page. Most likely I’m likely to bookmark your blog . You definitely come with excellent articles. With thanks for revealing your website.

Reply

Leave a Comment