Home Mu Mahanga Suisse:”Kuri njye umuryango uguma ari umugabo n’umugore bakagira ubushobozi bwo kugira umwana”-Umudepite w’umukiristo Philippe Jobin

Suisse:”Kuri njye umuryango uguma ari umugabo n’umugore bakagira ubushobozi bwo kugira umwana”-Umudepite w’umukiristo Philippe Jobin

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu nama yiga ku mategeko mu gihugu cy’Ubusuwisi Depite Philippe Jobin yanze ishingiranwa ku bantu bose ,aboneraho guhamya ko umugabo n’umugore aribo bagize umuryango bakanagira n’ubushobozi bwo kubyara umwana.

Ibi yabivuze bitewe nuko mu byo bigaga muri iyi nama hari harimo n’umushinga w’itegeko ry’abagore babana bahuje ibitsina basaba ko nabo bakwemererwa gukoreshwaho intanga z’abagabo kugirango babone abana.

Mu magambo Depite Philippe Jobin ukomoka mu ishyaka rya UDC yavugiye muri iyo nama yatangaje ko adashyigikiye ishyingiranwa kuri bose nubwo byo byaje kwemezwa muri iyi nama.

Yagize ati:”kuri njye nemera ko umuryango ari umugabo n’umugore bakagira ubushobozi bwo kugira abana,uwo mwana akaba afite aho abarizwa ,ariko mu ishyingiranwa kuri bose ntago hari aho umwana yabarizwa mu buryo bwemewe n’amategeko,ibyo bikaba bintesha umurongo cyane”.

Iki kibazo cyo gushyingiranwa kuri bose kizaba kiri ku ngingo nyamukuru mu nama yiga ku mategeko itaha,ikibazo cy’abagore babana ariko bashaka abana bakoresheje intanga z’abagabo nacyo kikazamurwa ikindi gihe.

Ni mu gihe ariko hari amashyaka yo mu iki gihugu arimo PDC,UDF,PEV ndetse na UDC arwanya iri shyingiranwa  kuri bose n’ibyifuzo by’aba bagore babana bahuje ibitsina.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment