Home Mu Mahanga Geneve: Mu kiyaga cya Leman hagiye kubera imibatizo 12.

Geneve: Mu kiyaga cya Leman hagiye kubera imibatizo 12.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Nyuma yuko agashami gashinzwe umutekano ka Geneve  gatanze uburenganzira bwo kubatiriza mu kiyaga cya Leman giherereye mu gihugu cy’Ubusuwisi, ku italiki 22 Nzeri 2019 hazaberamo imibatizo 12.

Ikinyamakuru cya Apostoliques.info kivuga ko Itorero rya Apostolique ribatiriza muri iki kiyaga cya Leman kuva imyaka myishi ishize ku masezerano bari bafitanye na Komini ya Collogne-Bellevile,bakaba bongeye kubona uburenganzira  none ku italiki ya 22 Nzeri 2019 hakazaba imibatizo 12.

Agashami gashinzwe umutekano  ko mu gihugu cy’Ubusuwisi  mu mujyi wa Geneve katanze uburenganzira bwo kubatiriza mu kiyaga cya Leman kavuga ko nta mpamvu yo kubuzanya kubatiriza muri iki kiyaga.

Aka gashami k’umutekano kagize kati:”ubwo tudafite gahunda yo guhindura abantu,nta mpamvu cyangwa ishingiro ryo gushyiraho itegeko ribibuza”.

Ikiyaga cya Leman itegeko rikibuzanya ryari ryaragiyeho mu kwezi kwa Gashyantare,ariko abanyamadini  bahitamo gusaba Leta uburenganzira  bwo kukibatirizamo byemewe n’amategeko maze agashami k’umutekano kabaha uburenganzira kuri uyu wa kabiri.Ibi bikazatuma imibatizo 12 izahita iba kuri iki cyumweru.

 

 

You may also like

Leave a Comment